Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Kamena, yafashe umugabo witwa Nizeyimana Emmanuel w?imyaka 45 atwaye ipikipiki afite uruhushya rw?uruhimbano, mu Mudugudu wa Meshero, Akagali ka Kinyami, Umurenge wa Rukomo.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko Nizeyimana yafashwe ubwo abapolisi bakora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu bikorwa byabo bisanzwe byo gufata abantu batubahiriza amategeko y?umuhanda.
Yagize ati: ? Ahagana saa saba abapolisi bahagaritse ipikipiki itwawe na Nizeyimana bamubajije ibyangombwa bimwemerera gutwara moto basanga icyemezo cy'ubwishingizi bwa moto cyarataye agaciro, bamubajije uruhushya rwo gutwara moto basanga ari uruhimbano, yahise afatwa arafungwa.?
Akimara gufatwa yavuze ko urwo ruhushya rwo gutwara moto yaruguze mu myaka itanu ishize arugura amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe, kandi ko uwamufashije kurubona yitabye imana mu kwezi gushize.
SP Ndayisenga yagiriye inama abantu bose bifuza kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cg ibindi byangombwa byose bitangwa ni ishami rya Polisi rishinzwe gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga gukurikiza amategeko n?amabwiriza.
Ati: ? Uburyo bwo kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga burasobanutse kandi buroroshye, ushaka uruhushya agomba kubanza kubyigira mu mashuri yabugenewe yarangiza agakurikiza amategeko yose yashyizweho kugirango arubone. Turakangurira abantu bose kwirinda kwishora mu byaha birimo gutanga ruswa no guhimba ibyangombwa kuko ari ibyaha bihanwa n?amategeko y?u Rwanda.?
Nizeyimana na moto ye yashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba ngo hakurikizwe amategeko.
Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy?amategeko agena ibyaha n?ibihano muri rusange ivuga ko , Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y?ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha
Umuntu wese, ku bw?uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n?ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk?uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











