Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gishari: Abapolisi 30 batangiye amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari) hatangijwe amahugurwa y?abapolisi 30 baturutse mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) ndetse n?abo mu ishami rishinzwe ikinyabupfura (PDU). Aya mahugurwa azamara ibyumweru bitatu, aho bazaba bahabwa ubumenyi mu gukoresha za moto zifashishwa mu gucunga umutekano cyane cyane uwo mu muhanda.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y?u Rwanda k'ubufatanye na Polisi yo mu gihugu cy?Ubutaliyani (Carabiniere), abahugurwa barimo guhugurirwa ibijyanye no gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye, n?uburyo wagenzura ikinyabiziga cyangwa wagishaka ukakigeraho mu buryo bwihuse.

Aba bapolisi bo mu gihugu cy?Ubutaliyani mbere y?uko bajya gutangiza aya mahugurwa babanje gusura Urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y'abatutsi bazize Jenoside  mu 1994.



Mbere yo gutangira amahugurwa bunanje kunamira inzirakarengane z'abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Ni amahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n?umuyobozi wa PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yari kumwe kandi  na General Stefano Dragani ari nawe uhagarariye abarimu bazahugura abo bapolisi barimo; Lt Col. Rocco T Ruda, Lt Marco Esposito, Lt Cosimo Guarnieri na Sgt Stefano Falappa.


CP Robert Niyonshuti Umuyobozi wa PTS Gishali niwe wafunguye aya mahugurwa

Atangiza aya mahugurwa, CP Niyonshuti yahaye ikaze abarimu baturutse mu Butaliyani ashimangira ko Polisi y?u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi bw?abapolisi no kubahugura neza kuko ari kimwe mu bisabwa kugira ngo impanuka zo mu muhanda zikumirwe.

Yagize ati ?Mfashe uyu mwanya mu izina ry?umuyobozi mukuru wa Polisi y?u Rwanda, nshimira umuyobozi mukuru wa Polisi y?Ubutaliyani kuba yarohereje abarimu n'ubwo turi mu bihe ingendo zibujijwe biturutse ku cyorezo cya Covid-19.?

CP Niyonshuti yakomeje agaragaza ko za moto ari ibikoresho by 'ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

Ati ?Amapikipiki ni ibikoresho by?ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda kubera ko byoroshye gutambuka no mu gihe cy?umuvundo w?imodoka nyinshi, guherekeza no gucunga umutekano w?abayobozi mu gihe cy?ibirori cyangwa no kugenzura umuvuduko ngo bidateza impanuka no gukurikirana ibyaha bibera mu muhanda.?

Brig. General Stefano Dragani, uhagarariye Polisi y?Ubutaliyani mu Rwanda yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abapolisi b'u Rwanda mu kazi kabo ndetse akaba anakubiye mu masezerano y'ubufatanye ari hagati ya Polisi z'ibihugu byombi.


Brig. General Stefano Dragani ashimangira ko aya mahugurwa ari ingirakamaro mu kazi abapolisi batwara amapikipiki bakora kuko abongerera ubumenyi

Yagize ati ?Aya mahagurwa ni bimwe mu masezerano y?ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y?u Rwanda n?iy?Ubutaliyani, abarimu boherejwe gutanga amahugurwa bakorera mu ishami rishinzwe amahugurwa kandi babizobereyemo, amahugurwa yateguwe mu byiciro bitandukanye.?

Brig. Gen Dragani yashimiye ubufatanye buri hagati ya Leta y?u Rwanda n?iy?Ubutaliyani,avuga ko bifuza ko ubu bufatanye bwakomeza mu byiciro byose byerekeranye n?umutekano.

Mu cyegeranyo cyakozwe n?ishami ry?Umuryango w?Abibumbye ryita ku buzima mu 2018, kivuga ko impfu ziterwa n?impanuka zo mu muhanda zageze kuri miliyoni 1,35 n?izindi nkomere nyinshi ku isi zaturutse ku mpanuka.

Naho mu Rwanda kuva mu kwezi kwa Mbere kwa 2020 ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryavuze ko habaye impanuka zo mu muhanda 8,025 zaguyemo abantu 939 hakomereka 3,887.Byitezwe ko aya mahugurwa azafasha aba bapolisi b'u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya Gatatu k'ubufatanye hagati ya Polisi y?u Rwanda n?iy?Ubutaliyani, andi mahugurwa yabanjirije aya aya mbere yabereye  i Mayange mu Karere ka Bugesera andi abera mu Mujyi wa Kigali.