Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Abantu 20 bafatiwe mu rugo rw?umuturage barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mata mu masaha ya saa saba z?ijoro Polisi  yafatiye abantu 20 mu rugo rw?umuturage witwa Vuguziga Christine w?imyaka 52 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.  Bafatiwe  mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mukura  mu Kagari ka Rango mu Mudugudu wa Nyamata, bafashwe  ku bufatanye n?abayobozi b?inzego z?ibanze. 

Vuguziga Christine usanzwe usengera muri  Kiliziya Gatulika  aremera amakosa yakoze,  yavuze ko bariya bantu 20 baje gusengera iwe baturutse mu matorero  atandukanye ariyo  Gatulika, EAR, Eden Temple na ADEPR. Mu Murenge wa Gishamvu haturutseyo abantu 2, uwa Tumba haturukayo 3  abasigaye bose bavuye mu Murenge wa Mukura.

Yagize ati ?Mfite umwana w?umukobwa usengera muri ADEPR,  narwaje umwana tujya inama n?uwo mukobwa wanjye yo gutumaho abantu baza gusengera uwo muvandimwe we, twisanga babaye benshi sinabahakanira ngo basubireyo. Twahereye  saa tatu za mu gitondo dusenga tugejeje mu gicuku tubona burije ntibataha barara iwanjye.? 

Vuguziga yasabye imbabazi abayobozi bashyizeho amabwiriza yo kurwanya COVID-19 nyamara we akayarengaho asaba n?imbabazi abaturarwanda muri rusange ko ibyo yakoze bitazongera ndetse agira inama n?abandi kutarenga ku mabwiriza yashyizweho yo gukumira iki cyorezo cya Koronavirusi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage ko hari abantu baraye mu rugo rwa Vuguziga bahasengera kandi bitemewe.

Yagize ati ?Twahawe amakuru ko hari abantu baraye basenga dufatanije n?ubuyobozi bw?inzego z?ibanze tujyayo muri icyo gicuku dusanga bari mu cyumba gifunganye barimo basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 duhita tubafata.?

SP Kanamugira yagiriye inama abantu kutarenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta bakajya bajya gusengera mu nsengero zafunguwe zujuje ibisabwa. Agira inama kandi ko mu gihe umuntu yarwaje umuntu mu muryango  agomba guhita yihutira kumujyana kwa muganga, yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n?abandi kujya  bihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe igihe babonye uwarenze ku mabwiriza cyangwa akora ibindi binyuranye n?amategeko.

Abafashwe bajyanwe ku biro by?Umurenge barigishwa banacibwa  amande nk?uko amabwiriza abiteganya.