Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

HUYE: Polisi yafashe abantu batatu bacyekwaho ubujura

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe, Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Huye, yafatanye abagabo batatu televiziyo n'ibindi bikoresho bacyekwaho kwiba batoboye inzu y'umuturage.

Bafatanywe ibikoresho bitandukanye birimo Decoderi, televiziyo ya flat, Ampli, radiyo na bafure ebyiri, mu mudugudu wa Musange, akagari ka Mpare mu murenge wa Tumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Insepector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko habanje gufatwa umwe muri bo ari nawe wagaragaje aho biherereye.

Yagize ati:”Twahawe amakuru n’umuturage ko yibwe mu ijoro n'abantu bataramenyekana binjiye mu nzu batwara ibikoresho bitandukanye birimo televiziyo, ampli, na radiyo. Hahise hatangira iperereza, haza gufatwa umugabo w'imyaka 59 bicyekwa ko ari we wibye ibyo bikoresho."

Yakomeje agira ati:"Amaze gufatwa yahise yemera ko ari we wibye ibyo bikoresho mu ijoro, avuga ko yamaze kubigurisha, hafatwa abagabo babiri uw'imyaka 35 n'uwa 26 y'amavuko nyuma y'uko abapolisi babasatse bakabibasangana."

CIP Habiyaremye yashimiye uwari wibwe watanze amakuru ku gihe, abacyekwaho kubyiba bagafatwa n'ibyibwe bikagaruzwa

Yaburiye abakomeje kwishora mu bujura kubireka bagashaka imirimo bakora ibateza imbere aho guhora bararikiye iby' abandi bavunikiye kuko nta cyo bizabagezaho uretse gufatwa bakamara igihe kirekire muri gereza.

Bose uko ari batatu n'ibikoresho bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Tumba ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije cyangwa kwiba byakozwe nijoro.