Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Polisi yafashe abinjizaga ibicuruzwa bya magendu n?ibitemewe mu Rwanda

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y?u Rwanda  bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga bafashe Uwiringiyimana Jean Pierre w?imyaka 29 na Kageruka Victor w?imyaka 24. Bafatanwe amapaki 11 y?amasashe, amacupa 42 y?amavuta yo kwisiga azwi ku izina rya Movit, iminzani y?isahani 24, ibizingo 51 by?insinga z?amashanyarazi zitemewe mu Rwanda zizwi ku izina rya senegale bari banafite  amapaki 33 y?itabi ry?isigara rizwi ku izina rya Supermatch.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya  bantu bombi bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Karama, Akagari ka Muhembe, Umudugudu wa  Uwimpundu. Bafashwe bamaze kwinjiza mu nzu biriya bicuruzwa, bagerageza kwiruka ariko abapolisi barabafata.

Yagize ati ?Abapolisi bari bafite amakuru bahawe n?abaturage ko bariya bantu hari insinga bari buvane mu Burundi mu buryo bwa magendu. Ahagana saa kumi z?umugoroba nibwo abapolisi bababonye bari kuri moto bahetse ibintu binjira mu Rwanda bava i Burundi. Barabakurikiye kugera bageze mu nzu aho bari bagiye kubibika, bakihagera abapolisi nabo baba bagezeho basanga si insinga gusa ahubwo bafitemo na biriya byose twavuze haruguru.?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije abapolisi gufata bariya bantu. Yavuze ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka nyinshi harimo kudindiza iterambere ry?Igihugu ndetse hakaba ubwo bazana ibintu byagira ingaruka ku buzima bw?abaturage.

Ati ?Bariya bantu binjiza biriya bicuruzwa rwihishwa badasoze, byongeye kandi mwabonye ko  bari bafite insinga zitemewe mu Rwanda kubera ko zitujuje ubuziranenge, bari banafite amasashe yangiza ibidukikije.?

Yakomeje avuga ko hari amakuru avuga ko bariya bantu hari umucuruzi ukorera mu Karere ka Muhanga bari bazaniye biriya bicuruzwa. Uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rw?Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Ibicuruzwa byo byahise bijyanwa mu bubiko bw?Ikigo cy?Igihugu gishinzwe imisoro n?amahoro (RRA).

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).