Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yagiranye ibiganiro na bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto(Abamotari). Inama yabereye muri sitade ya Huye iri mu Murenge wa Ngoma, yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Inama yari iyobowe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent of Police(CSP) Francis Muheto ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SSP Gaston Karagire hari n’ abayobozi b’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Huye.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Muheto yatangiye akangurira abamotari guhora bazirikana ko ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda ari ingenzi. Abasaba kujya bubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Ati” Bikunze kugaragara ko bamwe muri mwe mujya mukora amakosa mugateza impanuka zigahitana ubuzima bwanyu, abagenzi mutwaye cyangwa abandi bakoresha umuhanda. Hari abagendera ku muvuduko ukabije kandi banafite uburangare, bamwe muri mwe mutwara moto mwasinze hakaba hari n’abatwara batagira ibyangombwa.”
Yakomeje agaragaza ko hari bamwe mu bamotari basuzugura abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babahagarika bakanga guhagarara ahubwo bakongeza umuvuduko bakiruka. Iyo myitwarire ni mibi kuko ababikora hari ibyaha baba bicyekaho kandi akenshi muri uko guhunga hari igihe bakora impanuka kandi n’ubundi baba bazafatwa.
CSP Muheto yakanguriye abamotari kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakanagira uruhare mu kukirinda n’abandi.
Ati” Mukwiye kumenya kwirinda, mukagira umuti wo gukaraba mu ntoki(Hand sanitizer), kwambara agapfukamunwa, guhana intera igihe muri mu bantu benshi. Igihe utwaye umugenzi ugomba kugenzura ko yambaye agapfukamunwa kandi neza, kugenzura ko umugenzi yambaye agatambaro mu mutwe mbere yo kumuha ya ngofero(Casquet) kandi bakajya bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagarutse kuri bamwe mu bamotari bo muri iyi Ntara bakunze gufatirwa mu byaha byo gutwara ibicuruzwa bya magendu. Bikaba bikunze kugaragara kuri bamwe mu bamotari bo mu Karere ka Gisagara na Nyaruguru aho bakoreshwa mu gutwara ibicuruzwa bya magendu cyangwa ibiyobyabwenge. Yabasabye kubyirinda kuko ababifatirwamo babihanirwa n’amategeko, yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye , Ange Sebutege yakanguriye abamotari kujya bafata iya mbere mu kubahiriza gahunda za Leta kugira ngo nabo ntibazasigare inyuma mu iterambere.
Ati” Musabwe kwibumbira mu makoperative kugira ngo murusheho gutera imbere, gukorana n’ibigo by’imari cyane cyane za Banki, kujya muri gahunda ya Ejo heza. Mu gihe mutwaye moto mube mufite ubwishingizi kandi n’imiryango yanyu ibe ifite Mituweri.”
Abamotari bahawe umwanya bagaragaza ko bishimiye inama bahawe, bagaragaje ko koko hari amakosa bamwe muri bo bakunze gukora biyemeza kuyakosora binyuze mu makoperative bahuriramo. Biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu mutekano bakajya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye ukora ibinyuranije n’amategeko.
Akarere ka Huye kabarirwamo abamotari barenga 1, 400 bakaba bibumbiye mu makoperative abiri ariyo COTTAMOHU na CIM.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege yasabye abamotari kujya bubahiriza gahunda za Leta.
Kinyarwanda
English










