Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburengerazuba: Umuyobozi wa Polisi wungirije muri Malawi yasuye abapolisi b?u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare Umuyobozi wa Polisi wungirije muri Malawi ushinzwe imiyoborere, DIGP/A Merlyne Yolamu we n?intumwa ayoboye basuye abapolisi b?u Rwanda bakorera mu Ntara y?Iburengerazuba. Ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba aba bashyitsi bakiriwe n?Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Edmond Kalisa.

ACP Kalisa ubwo yakiraga aba bashyitsi  yaberetse imiterere y'Intara y'Iburengerazuba, uko iyi Ntara ihana imbibi n?Igihugu cy'abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n?Igihugu cy?u Burundi. Yagaragaje ibyaha  bikunze kugaragara muri iyi Ntara aneretakana ibikorwa bya Polisi umunsi ku wundi mu gukumira no kurwanya ibyo byaha.

Yagize ati "Abapolisi bakorera muri iyi Ntara baba bagomba kuba maso cyane kuko hari abantu baba bashaka gukora ibyaha byambukiranya imipaka. Twavuga nk'ubucuruzi bwa magendu, ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge, abashaka kwambuka imipaka binyuranije n'amategeko ndetse n'abashaka kugerageza guhungabanya umutekano w'u Rwanda."



ACP  Kalisa yavuze ko Polisi y'u Rwanda ikorana n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye. Abashyitsi basuye  umupaka wa La Corniche birebera urujya n?uruza rw?abantu baba bava cyangwa baza mu Rwanda, bareba uko abapolisi batanga serivisi kuri uwo mupaka bifashishije ikoranabuhanga mu kugenzura ibyangombwa by?abagenzi ndetse n?uko abantu basuzumwa icyorezo cya COVID-19.

Aba bashyitsi beretswe imiterere y?ikicaro cya Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, ibikorwaremezo birimo nk?amacumbi y?abapolisi, aho bafatira amafunguro, aho batekera n?ahandi.

DIGP/A Merlyne Yolamu yashimye ibyo yabonye agaragaza ko imibereho myiza ihabwa abapolisi b?u Rwanda ari kimwe mu bibashoboza gusohoza neza inshingano yabonye bafite. Yavuze ko ibyo byose biza byiyongera ku bunyamwuga n?ikinyabupfura bisanzwe biranga Polisi y?u Rwanda.



Yagize ati? Nibyo hano haba akazi kenshi kubera hahana imbibi n?ibindi bihugu, twabonye ibyaha bitandukanye byambukiranya imipaka bikunze kugaragara muri iyi Ntara. Ariko byose twabonye uko Polisi y?u Rwanda ibasha guhangana nabyo ndetse bimwe bigakumirwa bitaraba binyuze mu bufanye bw?abaturage n?izindi nzego.?

DIGP/A Yolamu  yavuze ko yaba Polisi y?u Rwanda ndetse n?iya Malawi zihuje akazi ndetse ko n?ibibazo by?umutekano Polisi y?u Rwanda ihangana nabyo bijya gusa n?ibyo iya Malawi ihangana nabyo. Yagaragaje ko ubufatanye hagati ya Polisi z?ibihugu ari ngombwa mu kurwanya ibyaha cyane cyane binyuze mu guhanahana amahugurwa n?amakuru.