Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO irimo kubera i Kinshasa

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira yitabiriye inama  ihuza abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo mu muryango w'Iburasirazuba (EAPCCO). Ni inama irimo kubera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasa.

Iyi nama ihuza abayobozi ba Polisi iri mu rwego rw'inama rusange ngarukamwaka ku nshuro ya 23 , inama ifite insanganyamatsiko igira iti "Kongera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 no mu bihe bisanzwe."

Umuryango wa EAPCCO ugizwe n'ibihugu 14, washinzwe mu mwaka wa 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu Karere, guhanahana amakuru ku byaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z'umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Muri iyi nama y'abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere haganiriwe ku ngamba zo kongerera ubushobozi n'ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, harimo iterabwoba n'ubuhezanguni birimo kugaragara mu Karere, ndetse banagarutse ku ishyirwa mu bikorwa imyanzuro iherutse kwemeranywaho.

Muri iyi nama hanarebewe hamwe imiterere y'ikigo cyo mu Karere cyo kurwanya iterabwoba nk'uko babyemeranyijweho mu masezerano ya Mifugo.

Amasezerano ya Mifugo agaragaza uburyo bwo gukumira, kurwanya no guhashya ibyaha bigaragara mu burasirazuba bwa Africa.

Ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO ni u Rwanda, Burundi, Comoros, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudani y'Epfo, Uganda, Sudani na Tanzania.