Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Munyuza yitabiriye inama ya Interpol muri Benin

Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza ari kumwe n?umunyamabanga mukuru wungirije w?urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) Isabelle Kalihangabo  bari mu gihugu cya Benin mu mujyi wa Cotonou, aho yitabiriye inama ya Interpol ibaye ku nshuro ya 25 ihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022.

Iyi nama izamara iminsi itatu ni imwe mu nama zitegurwa na Interpol igahuza abahagarariye ibihugu binyamuryango byo mu Karere ka Afurika, hagamijwe kungurana ibitekerezo, no gufata imyanzuro igamije kongerera imbaraga inzego nyubahirizategeko mu kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w?umutekano wo mu gihugu cya Benin Bwana Alassane Seidou ari kumwe na Perezida wa Interpol Bwana Ahmed Naser Al Raisi, n?Umunyabanga mukuru wa Interpol Jurgen Stock.

Ku murongo w?ibyigwa hari ukurebera hamwe imbogamizi zigaragara mu guhashya ibyaha ku mugabane wa Afurika cyane cyane kurwanya ibyaha bigenda bivuka nk?ibyaha by?iterabwoba ndetse n?ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri iyi nama abayobozi ba Polisi n?abandi banyacyubahiro bakora mu nzego nyubahirizategeko ku mugabane wa Afurika bazanasuzumira hamwe uko hakongerwa imbaraga z?ubufatanye mu bihugu bigize uyu muryango wa Interpol ndetse n?abafatanyabikorwa bawo hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zicunga umutekano; n?uruhare rwa Polisi mpuzamahanga hagamijwe gushyira mu bikorwa icyerekezo cy?Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2063 no gushyigikira ingamba z?umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku bufatanye bwa Polisi zo ku mugabane wa Afurika (AFRIPOL).

Uyu muryango wa Polisi Nyafurika washyizweho nk?urwego rw?umuryango w? Afurika yunze ubumwe hagamijwe ko Polisi zishyira hamwe mu bihugu biwugize hagamijwe kurwanya icyahungabanya umutekano ku mugabane.

Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry?amategeko zizanarebera hamwe uburyo bwakoreshwa hagamijwe gushyiraho ingamba zo guhashya icuruzwa ry?ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije, uko hashyirwaho ingamba zo kurengera abimukira, no kurwanya icuruzwa ry?abantu.