Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ikipe ya Police FC yamuritse imyambaro mishya izajya ikinana muri uyu mwaka w?imikino

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata Polisi ikipe ya Polisi y?u Rwanda ikina umupira w?amaguru(Police FC) yashyize ahagaragara imyambaro ibiri abakinnyi bazajya bambara  muri uyu mwaka w?imikino 2021-2022. Iyi myambaro igizwe n?ikabutura n?umupira biri mu mabara abiri, ubururu bwerurutse  azaba ari umwambaro bazajya bambara bakiriye andi makipe naho ubururu bwijimye ni uwo bazajya bambara basuye andi makipe.   Abanyezamu bo igihe Police FC izaba yakiriye andi makipe bazajya  bambara umupira w?umuhondo n?ikabutura y?ubururu bwerurutse naho nibajya gukina n?andi makipe bambare umupira w?umutuku n?ikabutura y?umukara.

Umuhango wo kumurika ku mugaragaro iyo myambaro  wabereye ku irebero mu Karere ka Kicukiro aho ikipe ya Police FC imaze iminsi mu mwiherero. Umuhango wayobowe na Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo, umuyobozi w?ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage(Community Policing).

CP Munyambo yasabye abakinnyi kuzitwara neza ubwo shampiyona y?ikiciro cya mbere mu mupira w?amaguru iza kuba isubukurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi.

Yagize ati? Mwagize igihe gihaje cyo kwitegura mu buryo bwose, turabasaba kuzitwara neza mukegukana igikombe cya shampiyona mugiye guhatanira n?andi makipe. Imikino ya gicuti mumazemo iminsi yagaragaje ko mumeze neza kandi mwanayitwayemo neza.?

Ari umutoza w?ikipe ya Police FC,  Haringingo Francis ndetse na Capitaine w?ikipe Nsabimana Aimable bavuze ko abakinnyi biteguye bihagije guhatanira igikombe cya shampiyona, baremeza ko nta kabuza bazakora uko bashoboye bagatwara igikombe. Haringingo yavuze ko muri uru rugamba yitwaje abakinnyi 24 kandi bose kugeza ubu bameze neza mu buryo bwose. 

Yagize ati? Urebye abakinnyi bose biteguye neza,dufite abakinnyi 24 bameze neza,abayobozi muri Polisi y?u Rwanda baza kubaganiriza bakabaha ubutumwa bubongerera imbaraga kandi bababa hafi mu buryo bushoboka. Ibi bikajyana n?imyitozo tumazemo iminsi ndetse n?imikino ya gicuti twakinnye, muri rusange abakinnyi bameze neza haba mu mbaraga z?umubiri ndetse no mu mutwe.?

Capitaine w?ikipe, Nsabimana Aimable nawe yashimangiye ko  imikino ya gicuti bamazemo iminsi ndetse n?imyitozo bagiye bakora yabafashije kugarura umupira mu maguru nyuma y?igihe kirekire amarushanwa yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.   

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurazi 2021 nibwo Police FC izakina umukino wayo wa mbere ikazakina n?ikipe ya Etincelles FC,  biteganijwe ko umukino uzatangira saa Cyenda z?amanywa  ukazabera kuri sitade amahoro. Police FC iri mu itsinda C aho iri kumwe na AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.