Imikino: Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Polisi handball club yatsinze ibitego 121

Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona ya handball yongeye gusubukurwa nyuma yigihe kinini  idakinwa kubera icyorezo covid-19,  aho Polisi Handball yatsinze imikino ibiri yombi yakiniye ku kibuga cya Kimisagara.

Ni shampiyona igabanijemo amatsinda abiri A na B aho mu itsinda A Polisi HC yatangiye  iri rushanwa itsinda ikipe ya Munyove HC y'i Rusizi ibitego 51 kuri 17.

Mu mukino wa kabiri, ikipe ya Polisi Handball club yatsinze St Martin Hanika yo mu Karere ka Nyamasheke ibitego 70 kuri 23.

Kapiteni w'ikipe  ya Polisi HC, CPL Duteteriwacu Norbert yavuze ko batangiye barasa ku ntego bihaye yo gutwara ibikombe bazakinira byose haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Yagize ati: “Twatangiye dutsinda neza kandi dufite ubushobozi bwo gutwara ibikombe byose tuzakinira kuko niyo ntego dufite. Ubuyobozi bwacu buradushyigikiye kandi nta cyatuma tudakora icyo butwifuzaho aricyo gutwara ibikombe."

Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Ntabanganyimana Umutoza w’ikipe ya Polisi HC yavuze ko bagomba gukomeza gukarishya imyitozo kuko bakeneye kuzatwara ibikombe bitandukanye kandi bakaba banitegura n'imikino ikomeye mu bihe biri imbere.

Yagize ati "Aba bakinnyi bagomba gukora imyitozo yo ku rwego rwo hejuru kuko iyi siyo ntsinzi yonyine dukeneye. Dufite andi marushanwa menshi ari ku rwego mpuzamahanga tuzitabira kandi tugomba kuyitwaramo neza, ubwo rero turasabwa gukarishya imyitozo kugira ngo tugire ubushobozi buhagije bwo gutwara ibikombe byinshi."

Amarushanwa y'uyu mwaka wa shampiyona ya Handball yitabiriwe n'amakipe 10 agabanyije mu matsinda abiri. Polisi HC niyo ifite igikombe cya shampiyona giheruka.


<-Back To RNP News