Ikipe ya Polisi y?umukino w?intoki (Police Handball Club) yegukanye igikombe cya Shampiyona y?uyu mwaka, kibaye icya munani itwaye, nyuma y?umukino wayihuje na Gicumbi Handball Club iyitsinze ku igiteranyo cy?ibitego 77 mu mikino ibiri yahuje aya makipe, aho mu mukino wa mbere wayahuje tariki ya 10 Nyakanga wabereye mu Karere Ka Gicumbi, ikipe ya Polisi yatsinze ibitego 41 kuri 35, naho mu mukino wa Kabiri wabereye ku kibuga cy?Ikigo cy?urubyiruko cya Kimisagara mu mujyi wa Kigali tariki ya 17 Nyakanga, itsinda ibitego 32 kuri 27, ihita yegukana igikombe.
Umukino wahuje aya makipe yombi wari witabiriwe n?abafana benshi, ikipe ya Polisi yatangiye irusha ikipe ya Gicumbi, aho igice cya mbere cyaje kurangira Polisi ifite ibitego 20 kuri 15 bya Gicumbi. Umukino wakomeje mu gice cya kabiri ikipe ya Polisi iri hejuru kugeza ubwo warangiye Police HC itsinze ku bitego 32 kuri 27.
Umutoza mukuru Police Hand ball club, Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko kuba batwaye igikombe cya Shampiyona byaturutse ku buyobozi bwiza bwatanze ibikenerwa byose ngo abakinnyi bitegure neza.
Yagize ati: ?Uyu mwaka ikipe ya Gicumbi yaduhaye akazi gakomeye kuko uyu mwaka yadutwaye ibikombe bibiri ariko natwe tuyitwaye igikombe gikuru cya Champiyona ya Handball, ibi twabigezeho nyuma y?uko twicaye tuganira ku cyo twakora kugira ngo twegukane igikombe. Abakinnyi barabyumvise ni nayo mpamvu twatsinze Gicumbi imikino ibiri ikurikirana bikaduhesha igikombe cya Shampiyona y?uyu umwaka wa 2022.?
Yakomeje ashimira abakinnyi be ko bitwaye neza anashimira ubuyobozi bwa Polisi bwatanze ibikenerwa byose ngo iyi kipe yitware neza.

Kuva Police Hand Ball Club yashingwa mu mwaka wa 2011, imaze gutwara ibikombe bya shampiyona 8, ibikombe imaze gutwara byose hamwe bikaba ari 52 mu marushanwa atandukanye yakinnye, harimo ibyo yatwaye mu gihugu imbere n?ibyo yakuye hanze y?igihugu.
Byari biteganijwe ko aya makipe akina imikino itatu itsinze kenshi ikaba ari yo yegukana igikombe, kuko Police HC yatsinze imikino ibiri yikurikiranya ntabwo byasabye umukino wa gatatu.
Mbere y?uko uyu mukino utangira, Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z?umuriro ryahuguye abakinnyi, abayobozi b?amakipe ndetse n?abafana bari bitabiriye uwo umukino bagera kuri 600 ku kwirinda no kurwanya inkongi.
Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, uko warwanya inkongi igihe ibaye, banigishwa uko bazimya inkongi y?umuriro bakoresheje bimwe mu bikoresho byabugenewe birimo ibizimyamuriro, banigishwa uko bakoresha Gazi mu buryo bwo kwirinda inkongi zayikomokaho n?uko bazimya iyo inkongi iramutse ibaye bakoresheje ikiringit gitose.

Kinyarwanda
English











