Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IMIKINO YA EAPCCO: Polisi y'u Rwanda yegukanye imidari 6 ya Zahabu muri Taekwondo

Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, yegukanye imidari 6 ya Zahabu na silver mu mukino wa taekwondo, ku munsi wa gatatu w'imikino ihuza abapolisi bahuriye mu muryango w'abayobozi ba Polisi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO).

Abegukanye imidari mu bagabo bari munsi y'imyaka 30 ni Yvan Mucyo na Jean Marie Vianney Muhire mu bayirengeje na Nadege Umurerwa mu bagore bari munsi y'imyaka 30.

Mu bagore nanone Aline Ndacyayisenga yatsindiye umudari wa silver muri Taekwondo y'abatarengeje imyaka 30.

Amakipe y'u Rwanda mu byiciro byombi kandi yegukanye umudari wa zahabu nyuma yo gutsindira umwanya wa mbere ku manota 8.13 mu bagabo na 8.6 mu bagore mu gihe ikipe y'u Rwanda yegukanye nanone umudali wa zahabu mu  mukino waTaekwondo muri rusange.

Umunyarwandakazi Emelyne Imanizabayo yegukanye umudali wa Silver mu bagore mu gusiganwa ku maguru muri metero 5000 nyuma ya Prisca Chesang wo mu gihugu cya Uganda na Mercy Cherono wo muri Polisi ya Kenya wegukanye umudali wa Bronze.

Mu gusiganwa metero 800, umunyarwandakazi Honorine Iribagiza yatsindiye kuzahatanira umwanya wa mbere mu isiganwa rizabera ejo kuri sitade ya Bugesera.



Mu mukino wa Basket ball, ikipe ya Polisi y'u Rwanda yatsinze iya Tanzania ku manota 112-41.

Ni mu mukino wa mbere wa basket ball wari ubaye kuva iri rushanwa ryatangira ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe.

Wabereye ku kibuga cya Lycee De Kigali aho witabiriwe na Minisitiri wa siporo  Aurore Mimosa Munyangaju n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye.

Mu mukino w'intoki wa Volleyball, u Rwanda rwegukanye intsinzi ya kabiri nyuma yo gutsinda Kenya ku maseti atatu yikurikiranya ku busa aho iseti ya mbere yarangiye ari 25-22, iseti ya kabiri 25-20, n'iya gatatu kuri 25-12 mu mikino waberaga kuri BK Arena.

Mu iteramakofe

Muri 1/4 cy 'Irangiza umunyarwanda Zackalia Niyonagize yatsinze Shaffi Bakari wa Kenya, Patrick Ndayishimiye atsinda Okumu Jalaibe wo muri  Sudani y'Epfo mu cyiciro cy'ibilo 75.