Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IMIKINO YA EAPCCO: U Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere mu Kumasha

Polisi y'u Rwanda yegukanye umudali wa Zahabu mu mukino wo kumasha wabereye mu Kigo cya Polisi giherereye mu Karere ka Bugesera.

Umukino wo kumasha ni umwe mu mikino 13 ibera mu Rwanda mu mikino ihuza abapolisi bo mu muryango w'abayobozi ba Polisi mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasurazuba (EAPCCO).

Ku mukino wa nyuma wabereye mu kigo cya Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Bugesera, kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe, u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere rutwara imidali  6 ya Zahabu, 5 ya silver n'ibiri ya bronze.

Kenya niyo yaje ku mwanya wa Kabiri nyuma yo kwegukana imidali ibiri ya silver, n'umudali umwe wa zahabu na bronze mu gihe Uganda nayo yatwaye umwe wa bronze.

Corporal (CPL)  Ndungutse Patrick yatsinze ku manota 514, yegukana umudali wa Zahabu,  Police Constable (PC) Nteziryayo Eric wagize amanota 502, ahabwa umudali wa bronze mu bagabo bakoreshaga masotera naho  CPL Daudi Jumanne wo mu gihugu cya Tanzania yegukana umudali wa bronze ku manota 342.



U Rwanda rwongeye kwegukana umudali wa Zahabu mu ikipe y'abagabo bakoreshaga imbunda yo mu bwoko bwa masotera, Kenya yegukana umudali wa silver, u Burundi buza ku mwanya wa Gatatu n'umudari wa bronze.

Mu bagore, Niyindeba Aline yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa umudali wa bronze, nyuma y'abanya Kenya babiri Belinda Akoth wabaye uwa mbere agahabwa umudali wa Zahabu na Sarah Sintoi wakurikiyeho akegukana umudali wa Silver.

Mu mukino w'Iteramakofe

Mu mukino w'Iteramakofe u Rwanda rwegukanye imidali ine ya Zahabu,  aho Mugisha David yatsinze Moses Kabuka wo mu ikipe ya Uganda mu cyiciro cy'ibilo 48, Niyonagize Zackalia  atsinda umunya Ethiopia Iyob Aseta mu cyiciro cy'ibilo 54 mu gihe Hagenimana Aimable yatsinze Martin Odour wo muri Kenya mu cyiciro cy'ibilo 57; hanyuma Nsengiyumva  Vincent atsindira umudali wa Zahabu mu cyiciro cy'ibilo 86 nyuma yo gutsinda Diye Dem Mathias wo muri Sudani y'Epfo.