Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Minisitiri Gasana yibukije abatuye Nyagatare ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese

Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu Alfred Gasana, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyagatare kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka.

Ni mu butumwa bwatangiwe mu nteko y'abaturage kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi, mu mudugudu wa Kaborogota, akagari ka Gishuro mu murenge wa Tabagwe, ubwo Minisitiri Gasana yabaganirizaga muri gahunda y'ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda 'Gerayo Amahoro'.   Inkuru irambuye...

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu bigo bya Leta

Ubukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ burakomeje aho abakoresha umuhanda bibutswa gufata ingamba zo kwirinda ikintu cyose gishobora guteza impanuka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kamena, ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bwatangiwe muri bimwe mu bigo bya Leta, abakozi bagaragarizwa uko bakwiye kwitwara mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.   Inkuru irambuye...

Uko abakoresha umuhanda bakiranye yombi Gerayo Amahoro

Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda buzwi nka 'Gerayo Amahoro' kuva busubukuwe na Polisi y'u Rwanda,  hagamijwe kwibutsa abakoresha umuhanda uruhare rwabo mu gukumira impanuka, abenshi muri bo bakomeje kugaragaza imbamutima zabo ku byiza by'ubu bukangurambaga.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro  bwasubukuwe mu kwezi k'Ukuboza, umwaka ushize wa 2022, nyuma y'uko bwari bwarahagaritswe hashize ibyumweru 39 butangijwe bitewe n'icyorezo cya Covid-19.   Inkuru irambuye...

CENTRAFRIQUE: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro batanze imiti y'ubuntu ku baturage

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) mu gace ka Bangassou, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi, batanze imiti y'ubuntu ku baturage bagera ku 170 bo mu midugudu itanu yo mu Mujyi wa Bangassou.

Ni igikorwa cyakozwe muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzahanga wahariwe kuzirikana abakozi b'umuryango w'Abibumbye bari mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro uba buri mwaka, tariki 29 Gicurasi, mu rwego rwo guha agaciro umurimo bakora n'ubwitange bagaragaza ndetse no kunamira abagera ku 4200 bamaze kuburira ubuzima muri ako kazi.  Inkuru irambuye...

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi turenga 3000

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abinjiza mu gihugu n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage, aho mu bihe bitandukanye yafashe abantu babiri bari bafite udupfunyika tw’urumogi 3022 mu turere twa Rubavu na Nyanza.

Abafashwe ni umugabo wafatiwe mu mudugudu wa Nyarunembwe, Akagari ka Gasiza, mu murenge wa Busasamana wo mu Karere ka Rubavu wafatanywe udupfunyika 2500 kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi, mu gihe hari haraye hafashwe undi musore wafatiwe mu mudugudu wa Mutende, akagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza afite udupfunyika twarwo 522.   Inkuru irambuye...

NGORORERO: Yafatiwe mu cyuho agerageza gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo

Umusore w’imyaka 22 yafatiwe mu cyuho mu Karere ka Ngororero, agerageza gukorera undi muntu ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe mudasobwa.

Yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi, ahakorerwa ikizamini, mu mudugudu wa Ngororero, akagari ka Kabeza mu murenge wa Ngororero, ahagana saa kumi z’umugoroba.  Inkuru irambuye...

KARONGI: Yafatanywe amabalo 13 y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Karongi, yafashe umugabo w’imyaka 44 y’amavuko, ucyekwaho kwinjiza mu gihugu amabalo 13 y’imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.

Yafatiwe mu mudugudu wa Ryaruhanga, akagari ka Ryaruhanga mu murenge wa Mubuga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo.  Inkuru irambuye...