Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Itsinda ry’Intumwa zo muri Bénin zasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama, umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), Jeanne Chantal Ujeneza, yakiriye intumwa zaturutse muri Bénin ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Zari ziyobowe n’ushinzwe igenamigambi, ubutegetsi n’imari muri Minisiteri y’ibikorwaremezo n’ubwikorezi muri Repubulika ya Bénin, Hermann S. Djedou, mu ruzinduko rw’icyumweru bazagirira mu Rwanda mu rwego rwo kwirebera uko gucunga umutekano w’imihanda yo mu Rwanda bikorwa. Inkuru irambuye 

Abapolisi basoje amahugurwa ajyanye no gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka

Abapolisi 16, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yerekeranye no gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka.

Ni amahugurwa yatangwaga n’abarimu bo mu kigo cyo mu Buholandi gishinzwe gukoreshwa imbwa zifashishwa mu gutahura abanyabyaha bafite ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano nk’ibiturika, yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzikoresha (Canine Brigade). Inkuru irambuye 

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu materaniro Wirira Fellowship

Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda 'Gerayo Amahoro' kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama, bwakomereje mu bakirisitu ba Women Foundation Ministries/Noble Family Church bitabiriye amateraniro ‘Wirira Fellowship’ mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu butumwa yagejeje ku bakiristu bari bitabiriye amateraniro, yavuze ko gahunda ya Gerayo Amahoro  igamije kwibutsa buri wese inshingano ze mu guharanira ko abantu bakoresha umuhanda utekanye.Inkuru irambuye 

Abarenga 117 300 bakoze ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Mu mezi abiri ashize, abantu 117,347 bakoze ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, kuva Polisi y’u Rwanda ishyizeho ingamba zo gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abari barabujijwe amahirwe n’icyorezo cya Covid-19. 

Ni gahunda yatangijwe ku itariki ya 12 Kamena, uyu mwaka, aho umubare w’abari baramaze kwiyandikisha wageraga ku 251,310, basabwaga gutegereza kugeza mu kwezi kwa Kamena 2024.Inkuru irambuye 

KICUKIRO: Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe gushishikariza abo bayobora kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Kicukiro basabwe kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurushaho kubishishikariza abo bayobora.

Ni mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagiranye n'abayobozi b'inzego z'ibanze bo muri ako Karere, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, aho yavuze ko impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa n'uburangare bw’abatwara ibinyabiziga.Inkuru irambuye

CENTRAFRIQUE: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bazindukiye mu muganda rusange

Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-3 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique buzwi nka MINUSCA, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama, bifatanyije n’abaturage bo mu Ntara ya Mbomou mu gikorwa cy’umuganda rusange.

Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Bangassou, umudugudu wa Ngombe cyaranzwe no gusukura umujyi hakurwaho imyanda inyanyagiye mu muhanda no mu nkengero zayo, gutema ibihuru no gusukura imiferege mu rwego rwo gukumira indwara ya malaria n’izindi ziterwa n’umwanda.Inkuru irambuye 

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Hangijwe ibilo 14000 by’urumogi byafatiwe mu Karere ka Rusizi

Polisi y’u Rwanda yafashe ibilo 14 000 by’urumogi mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byakorewe mu Karere ka Rusizi mu myaka ibiri ishize.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama, nibwo byangirijwe mu ruhame, mu gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe.Inkuru irambuye