Musanze: Umuyobozi wa Polisi y'Ubutaliyani na Amabasaderi w'iki gihugu basuye ishuli rikuru rya Polisi y'u Rwanda

Umuyobozi wa Polisi y'Ubutaliyani, Lt Gen Teo Luzi na Ambasaderi w’Ubutaliyani  mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti n’itsinda ribaherekeje  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira basuye ishuli rikuru rya Polisi y'u Rwanda (NPC). Ni ishuli riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.

Ni mu ruzinduko rw'akazi umuyobozi wa Polisi y'Ubutaliyani akomeje kugirira mu Rwanda kuva kuwa Mbere tariki ya 11 Ukwakira.

Aba bashyitsi bakigera  muri iri shuli bakiriwe  n’umuyobozi mukuru waryo, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji. Yabasobanuriye amavu n'amavuko y'iri shuli rikuru rya Polisi y'u Rwanda ndetse anasobanura imikorere yaryo n’amasomo aritangirwamo. Aba bashyitsi basuye ba ofisiye bakuru baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Africa bahigira amasomo yo kurwego rwo hejuru mu miyoborere (Senior Command Course) n'impamyabumenyi mu kiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane.

Aganira n'aba bashyitsi CP Mujiji yasobanuye ko iri shuli ryakira kandi rigahugura abapolisi bo mu bihugu bitandukanye ku masomo ya ba ofisiye  bakuru kandi hakaba hanigishirizwa abanyeshuli baza ari abasivili nyuma  bakazaba ba ofisiye bato muri Polisi y'u Rwanda mu gihe  barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye.

Yasoje avuga ko iri shuli rigirana imikoranire n'izindi nzego z'umutekano aho rihugura abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu masomo ajyanye n’amategeko no kugenza ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi y'Ubutaliyani, Lt Gen Teo Luzi aganira na ba ofisiye bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye yababwiye ko anejejwe no kuza gusura iri shuli agasanga hari ba ofisiye bari ku masomo abasaba kuzaba umusemburo w’umutekano uhamye .



Yagize ati "Nejejwe no kuza gusura iri shuli nkabasanga muri mu masomo, ndizera ko   murimo guhabwa amasomo azababera umusemburo w’umutekano uhamye no guharanira iterambere mu bihugu mwaturutsemo byo ku mugabane wa Africa. Nk'ibisanzwe turizeza ubufatanye bw’ubutaliyani n’u Rwanda mu guteza imbere Polisi, Polisi y’u Rwanda imaze kutwugukiraho byinshi kandi natwe  hari ibyo tubungukiraho, turishimye kandi tubifurije amasomo meza."

Polisi y'u Rwanda n'iy'Ubutariyani bafitanye amasezerano y'imikoranire yashyizweho umukono mu mwaka wa 2017.


<-Back To RNP News