Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ITANGAZO

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda riramenyesha abantu bose ko kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe Irembo bizatangira kuwa mbere tariki ya 15 Kanama 2016 guhera saa mbiri za mu gitondo.

Ushaka kwiyandikisha akoresheje telephone igendanwa akanda *909#, ukohereza, hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Nyuma, uhabwa umubare w’ibanga ukaba ariwo ugufasha kwishyura ku mashami ya Banki ya Kigali (BK), MTN Mobile Money, Airtel Money cyangwa Tigo cash.

Ku bakoresha murandasi (Internet), bakoresha urubuga www.irembo.gov.rw bakaba bakwishyura bakoresheje Visa card cyangwa MasterCard.

NB: Umuntu yiyandikisha ku giti cye, byaba ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga, baba abakozi b’Irembo, ntawemerewe kwandikisha umukandida.

Kwiyandisha ni ubuntu, hishyurirwa ikizamini gusa, kwishyuza amafaranga yo kwiyandikisha ni ubujura kandi birahanirwa.

Ukeneye ibindi bisobanuro watwandikira kuri nomero ya WhatsApp (07883115009), kuri facebook/Irembo.gov, kuri twitter (@RWTrafficUpdate) cyangwa ukaduhamara kuri 9099 na 0788380211.

Commissioner of Police (CP) George RUMANZI

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda.