Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru hasojwe amahugurwa yerekeranye no kurengera ubuzima

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yari maze iminsi 10 yerekeranye no kurengera ubuzima yitabiriwe n?abagera kuri 45 baturutse mu nzego zitandukanye.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye na Carabinieri yo mu Butaliyani, yitabiriwe n?abakora mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, izishinzwe kurengera ubuzima n?izishinzwe ibirebana no gushyiraho ibipimo bigamije guteza imbere ubucuruzi no kurengera abaguzi, zirimo Polisi y?u Rwanda, Urwego rw?igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB), Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi (RICA), Ikigo cy?igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ibiribwa n'imiti (FDA), Ikigo cy?igihugu gishinzwe ubuhinzi n?ubworozi (RAB), Minisiteri y?Ubuzima, Minisiteri y?ubuhinzi n?ubworozi, Minisiteri y?Ubutabera na Minisiteri y?Ubucuruzi.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umuyobozi w?Ishami rya Polisi rishinzwe Ubutwererane na Porotokole, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko aya mahugurwa ari intambwe y?ingenzi itewe mu bufatanye hagati ya Polisi y?u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani.

Yagize ati:?Ubufatanye hagati y?inzego zombi Polisi y?u Rwanda na Carabinieri bwagiye bwiyongera kuva mu mwaka wa 2017 ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano  kandi agenda atanga umusaruro no ku zindi nzego nk?uko bigaragarira kuri aya mahugurwa yitabiriwe n?abafatanyabikorwa batandukanye ba Polisi y?u Rwanda.?

Yakomeje agira ati:?Amahugurwa ajyanye no Kurengera Ubuzima rusange turimo gusoza uyu munsi agamije gutanga ubumenyi bukenewe bwo gusesengura ibikorwa bijyanye no guteza imbere ibipimo ngenderwaho, Isuzuma ry?imikorere no gusangira amakuru ku miti n?ibikoresho byo mu buvuzi bitujuje ubuziranenge. Ndasaba abitabiriye aya mahugurwa kuyarebera mu buryo bwagutse, bakayahuza n?icyerekezo cy?u Rwanda cyo kuba ihuriro rya za serivisi. Ni muri urwo rwego, kurengera ubuzima rusange ari ngombwa. Nta muntu n?umwe wakwifuza kuba aho ubuzima bwe butarinzwe neza.?

Yasabye abitabiriye amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bungukiye mu mahugurwa kugira ngo azabafashe gusohoza inshingano zabo mu nzego zitandukanye bahagarariye kugira ngo ubuzima bwiza bw?abanyarwanda n?abatuye mu Rwanda burusheho kubungabungwa.

Yashimiye Carabinieri kuba yarohereje abarimu kuza gutanga amahugurwa yizeza kuzakomeza guteza imbere ubufatanye no gukorana hatangwa amahugurwa no mu zindi ngeri  zitandukanye.



Col. Francesco Sessa, uhagarariye Carabinieri mu Rwanda, Yashimiye Polisi y?u Rwanda ku ruhare rwayo ku migendekere myiza y?amahugurwa,  avuga ko aya mahugurwa yongeye gushimangira umubano ukomeye urangwa hagati ya Polisi y?u Rwanda na Carabinieri ushingiye ku masezerano y?ubufatanye yashyizweho umukono ku mpande zombi.

Yashimiye abarimu batanze amahugurwa ashishikariza abayitabiriye kuzihatira gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa yisumbuye mu rwego rwo kuzuza inshingano zabo neza baharanira guteza imbere ubuzima bwiza bw?abaturage.

Polisi y?u Rwanda na Carabinieri zashyize umukono ku masezerano y?ubufatanye mu mwaka wa 2017 mu byerekeranye no kongera ubushobozi ku nzego zombi, kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, kurwanya iterabwoba, kurinda umutekano w?ibibuga by?indege, kurinda ituze n?umutekano w?abaturage, kurinda abanyacyubahiro, kubungabunga umutekano wo mu muhanda, kurengera ibidukikije n?ibindi.



INKURU BIFITANYE ISANO: KIGALI: Hatangijwe amahugurwa ajyanye no kurengera ubuzima