Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo, Umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe abakozi muri Polisi y?u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahya Kamunuga yaganirije abakinnyi bo mu ikipe ya Police Handball Club, Police Taekwondo Club na Police Athletics Club. Ni amakipe yitwaye neza muri uyu mwaka wa 2021 atwara ibikombe, igikorwa cyo kwakira ibi bikombe cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda kiri mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru.
ACP Kamunuga ubwo yaganirizaga abakinnyi yatangiye abashimira uko bitwaye muri uyu mwaka wa 2021 nubwo byari ibihe bitoroshye kubera icyorezo cya COVID-19. Yavuze ko Polisi y?u Rwanda ishimira amakipe yitwaye neza uyu mwaka akabasha kwegukana bimwe mu bikombe byahataniwe, yavuze ko amakipe ya Polisi y?u Rwanda agomba guhora yitwara neza akegukana ibikombe ntaze mu myanya ya nyuma.
Yagize ati ?Turashimira abakoze neza, ntabwo twifuza kugira amakipe asigara inyuma. Abatoza mutegure amakipe muharanira gutwara ibikombe. Ubutumwa mbafitiye uyu munsi ni uko dushaka ibikombe kandi byose biva mu myitozo ihagije, ishyaka n?umurava.?

ACP Kamunuga yagaragarije abakinnyi b'amakipe ya Polisi y'u Rwanda ko bafite ubushobozi bwo gutwara ibikombe mpuzamahanga
ACP Kamunuga yagarutse ku ikipe ya Police Handball Club muri uku kwezi irimo kwitegura kujya mu gihugu cya Tanzaniya guhatanira igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere mu mukino wa Handball mu bihugu byo mu Karere ka Afrika y?Iburasirazuba no hagati, (East and Central Africa Handball Federation Cup). Yabasabye gukaza imyitozo batekereza ko amakipe bazahura nayo ashobora kuba atandukanye n?ayo bari basanzwe bahura hano mu Rwanda.
Ati? Ntabwo dushaka ko kiriya gikombe mugisiga muri Tanzaniya, nzi ko mwiteguye neza kandi muzirikana ko muzahura n?amakipe yo mu bindi bihugu nayo yabaye aya mbere iwayo. Iyo ugiye mu irushanwa wariteguye neza ntibikubuza gutsinda, amakipe muzahura nayo mutekereze ko ashobora kuba atandukanye n?ayo musanzwe muhatana hano mu Rwanda, ariko ntimugomba kugira ubwoba kuko si ubwa mbere mutsinze amakipe yo hanze y?u Rwanda.?

Ikipe ya Police Taekwondo Club nayo mu Ukuboza uyu mwaka iritegura irushanwa rizabera imbere mu gihugu, yabasabye gukomeza imyitozo, abatoza babo bakagaragaza ibikoresho n?ibindi bintu bumva bakeneye byabafasha gukomeza imyitozo kugira ngo bazitware neza.
Ikipe ya Police Athletics Club yasabwe kurushaho gukora imyitozo itandukanye ijyanye n?imiterere y?ahabera amarushanwa kuko mu irushanwa riheruka rya Cross Country Tournament umukinnyi wayo wari uzanze uza ku mwanya wa Mbere yabaye uwa kabiri bitewe n?uko atitoje bijyanye n?imiterere y?irushanwa.
Muri uyu mwaka ikipe ya Police Handball Club yatwaye ibikombe Bine, Police Taekwondo itwara ibikombe Bibiri. Ni mu gihe mu ikipe ya Police Athletics uwitwa PC Gakuru David aherutse kuba uwa mbere mu irushanwa ry?amahoro ryabereye mu Mujyi wa Kigali ( Kigali Peace Marathon) muri Gicurasi 2021. Yabaye uwa mbere mu basiganwa mu birometero 42, ibyo bita Full Marathon.
Abakinnyi n?abatoza bahawe umwanya bashimira Polisi y?u Rwanda banatanga ibitekerezo, byose byakiriwe kandi bihabwa umurongo.
Kinyarwanda
English











