Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Babiri bafashwe bacukura amabuye y'agaciro binyuranijwe n'amategeko

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri Polisi yafashe abantu babiri barimo gucukura amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko, bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, Akagari ka Kazirabonde, Umudugudu wa Gitwa. Bafashwe ahagana saa yine za mugitondo bafatwa ku bufatanye n'abayobozi mu nzego z'ibanze

Abafashwe ni Musoni Evariste w'imyaka 31 na Munyakinani Albert w'imyaka 41, bafatiwe mu cyuho bafite ibikoresho gakondo bibafasha gucukura amabuye y'agaciro. Bafashwe barimo gucukura amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti mu kirombe cy'ahitwa Kazirabonde.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bari bantu bafashwe biturutse ku baturage bangirizaga imirima.

Yagize ati "Abaturage ba Kazirabonde batanze amakuru bavuga ko hari itsinda ry'abantu biyise abahebyi babangiriza imirima bashakisha amabuye y'agaciro. Twahise dutabara hafatwa abantu babiri abandi baracika."

SP Kanamugire yaburiye abaturage abakangurira kwirinda ubucukuzi bw 'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko kuko bashobora kuhaburira ubuzima ndetse bakaba banangiza ibidukikije.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bariya bantu bafatwa abasaba gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari uwo babonye akora ibitemewe n'amategeko.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

Itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.