Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi yafashe abantu bakoraga inzoga itemewe izwi ku izina rya Muriture

Mu rwego rwo kurwanya abakora bakanakwirakwiza mu baturage inzoga zitemewe kuri uyu wa 14 Gashyantare  Polisi y'u Rwanda yafashe abantu 4 bo mu Karere ka Kamonyi , Umurenge wa Runda mu tugari twa Kabagesera na Muganza. Aba bantu  bafatanwe litiro 540 z'ikinyobwa kitemewe kitwa Muriture.

Abafashwe ni Tugirimana Moise w'imyaka 38, yafatanwe litiro 280, Rwakibibi Emmanuel w'imyaka 32 yafatanwe litiro 200, Muvunyi Martin w'imyaka 30 yafatanwe litiro 40 na Ntirenganya Apollinaire w'imyaka 32 yafatanwe litiro 100.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kw'aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati "Bariya bantu bose si ubwa mbere bafatiwe muri biriya bikorwa. Ni kenshi bagiye bafatwa bakaganirizwa bakanacibwa  amande ariko bakanga bakabisubiramo, hari n'abajyaga gufatwa bagacika nyuma bakazagaruka bakabisubiramo."

SP Kanamugire yakomeje avuga ko abaturage bakomeje kugaragaza ko babangamiwe na ziriya nzoga batanga amakuru kuri Polisi hategurwa igikorwa cyo kubafata ku bufatanye n'abaturage.

Ati "Abaturage baduhaye amakuru ko  bamwe muri bagenzi babo iyo bamaze gusinda ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge zitwa Muriture batangira gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango, ihohotera rishingiye ku gitsina n'ibindi byaha bitandukanye. Twateguye igikorwa cyo gushakisha abantu bakora ziriya nzoga ku ikubitiro hafatwa bariya bane kuko nibo bashyirwaga mu majwi cyane."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yavuze ko ibikorwa byo kurwanya abakora inzoga zitemewe bidatangiriye kuri bariya gusa kandi si nabo birangiriyeho, bimaze igihe kandi bizakomeza mu Ntara yose y'Amajyepfo. 

SP Kanamugire yibukije abaturage ko inzoga zitujuje ubuziranenge ari kimwe mu biteza umutekano muke mu baturage zikanagira ingaruka ku buzima bw 'abazinywa  yabasabye kuzirinda ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru y'aho babonye zikorerwa cyangwa zicuruzwa. 

Yaburiye abacuruza bakanakora inzoga zitujuje ubuziranenge ko Polisi y’u Rwanda ifataniye n'abandi baturage itezahwema kubafata, abagira inama yo gushaka ibindi bikorwa bakora bibateza imbere kuko ziriya nzoga zibateza igihombo gusa.

Inzoga zafashwe zahise zimenwa,abazifatanwe bajya gucibwa amande hakurikijwe amategeko. 

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.