Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Polisi yakanguriye abatwara abagenzi ku magare kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka

Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo yatangiye guhugura abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare (Abanyonzi), hahuguwe  abarenga 50 bibumbiye muri Koperative yitwa Kotamonyaka. Ni koperative ihuriwemo n?abanyonzi bo mu Karere ka Kamonyi mu mirenge ya Runda, Gacurabwenge na Rugarika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba banyonzi bahuguwe ku bintu bitandukanye biteza impanuka zo mu muhanda usanga ahanini zagizwemo uruhare n?abanyonzi.

Yagize ati ? Hari abo tubona bagenda bafashe ku modoka nini nk?amakamyo, abatwara amagare bwije nyuma ya saa kumi n?ebyiri z?umugoroba, abapakira ibintu badashoboye.  Tubakangurira gutwara igare rifite, ,itara ,inzogera, utugarura rumuri, Retroviseur zombe, twanabambitse  umwambaro ufite utugarura rumuri uriho na nimero kugirango ukoze ikosa ajye amenyekana.?

Aba banyonzi banakanguriwe ko umuteko bagomba kuwugira uwabo  haba uwo mu muhanda ndetse no mu bindi nko gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bya magendu n?ibindi bitandukanye.  

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko aya mahugurwa azakomereza mu yindi mirenge igize Akarere ka Kamonyi ndetse no mu tundi turere two mu Ntara y?Amajyepfo.  Yavuze ko mu mezi atatu ashize mu Karere ka Kamonyi  habaye impanuka 3 zihitana ubuzima bw?abanyonzi 3.

Abanyonzi bahuguwe bashimiye amahugurwa bahawe na Polisi y?u Rwanda, basezeranya ko bagiye gukurikiza inama bagiriwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n?ubw?abagenzi batwara.