Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KARONGI: Polisi yahuguye abakozi b?ikigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amaraso ku kwirinda no kurwanya inkongi

Kuri uyu wa 25 Nyakanga, Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi z'umuriro n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi 14 b'ikigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amaraso, ishami ryo mu ntara y?Iburengerazuba rifite icyicaro mu karere ka Karongi.

Ni amahugurwa yatangiye guhabwa abakozi b?Ikigo cy?igihugu gishinzwe gutanga amaraso (RCBT) hagamijwe ko abakozi b?iki kigo, amashami yose bahugurwa bakagira ubumenyi ku kuzimya inkongi.

Inspector of Police (IP) Boniface Runyange, ukorera mu ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z'umuriro n'ubutabazi, mu guhugura aba bakozi, yabasobanuriye ibitera inkongi, amoko yazo n?uko zakwirindwa, banerekwa uburyo bwo kurwanya inkongi hifashishijwe ibizimyamuriro bitandukanye harimo n?uburingiti butose mu kuzimya inkongi zishingiye kuri Gaz zifashishwa mu guteka.

Manishimwe Emmanuel, umukozi w?iki kigo, ishami rya Karongi yavuze ko aya mahugurwa yayungukiyemo byinshi birimo kumenya gukoresha ibizimyamuriro n?uburyo ashobora gukumira no guhangana n'inkongi zishobora guturuka kuri gaz.

Yagize ati: ?Mu by?ukuri aya mahugurwa nayungukiyemo byinshi ntari nzi, nka hano dukorera hari hari ibizimyamuriro ariko sinari nzi kubikoresha ariko ubu igihe cyose byaba ngombwa, nazimya umuriro kandi namenye n?uburyo nshobora kuzimya umuriro ukiri muto bitewe n?ikiwuteye, cyane uwa gaz nkaba nakwifashisha ikiringiti gitose cyangwa isume itose nkabasha kuyizimya.?



Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amaraso, ishami ry'Iburengerazuba, Dr. Mulindwa Bruce yavuzeko bari bafite icyuho gikomeye mu mikoreshereze y'ibizimyamuriro haba ku bakozi b?ikigo nyirizina , abacunga umutekano w'ikigo ndetse n?abakora amasuku.

Yagize ati:?Nk'ubuyobozi twaricaye tubona dufite icyuho gikomeye mu mikoreshereze y'ibizimyamuriro twari dufite, byatumye dusaba Polisi kuba yaduhugurira abakozi bose bakorera mu bigo byacu. Ubu rero nk?abakozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amaraso, ishami rya Karongi twizeye umutekano n'ubushobozi bwo kuba twakwirwanaho mu gihe dutegereje  ubundi butabazi turamutse twibasiwe n'inkongi.

IP Runyange, yavuzeko ashingiye ku buryo abigishijwe bari bafite umuhate, ku bibazo babajije, n?uburyo bakoze imyitozo yo kuzimya inkongi bitanga icyizere ko basobanukiwe  kandi ko bizabafasha mu kwirinda no kurwanya inkongi z'umuriro.

Yabasabye kujya bihutira guhamagara Polisi y?u Rwanda, ishami rishinzwe gutabara abari mu kaga no kurwanya inkongi kuri nimero: 111,112 (imirongo itishyuzwa) cyangwa 0788311023 (lburengerazuba) bagahabwa ubufasha bwihuse.

Biteganyijwe ko amahugurwa nk?aya, ku munsi w?ejo azakomereza mu Ishami ry?Intara y?Amajyaruguru, mu karere ka Musanze nyuma akazakomereza no mu mashami yo mu zindi ntara zisigaye.