Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Abantu 24 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nyakanga ahagana saa kumi za mu gitondo Polisi yafashe abantu 21 barimo gusenga binyuranije n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 .Bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu gishanga cyo mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero.

Aba bantu uko ari 21 beretswe itangazamakuru muri sitade ya ULK iri mu Murenge wa Gisozi, uwitwa Uhagaze Emmanuel umwe mubafashwe yemeye ko barenze ku mabwiriza ya Leta asaba imbabazi.

Yagize ati" Nabyutse mu gitondo njya gusengera muri kiriya gishanga ariko sinari nzi ko nza kuhasanga abantu bangana gutya. Bagiye baza umwe umwe kugeza ubwo tubaye 21 Polisi iza kudufata. Ndasaba imbabazi kuko twarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19."

Yakomeje agira inama abantu bose kujya basengera mu ngo zabo abemerewe kuva mu ngo bakajya bubahiriza amabwiriza ajyanye no kujya mu nsengero.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. Yongeye gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo naho abari muri gahunda ya Guma mu Karere nabo bagumemo.

Yagize ati "Twarabisobanuye kenshi ko amahuriro y'abantu atemewe harimo n'aba basenga.Abantu nk 'aba bagiye bafatwa inshuro nyinshi berekwa itangazamakuru abandi bakagombye kubikuramo isomo. Abantu nk 'aba  banze kumvira amabwiriza ntabwo bazihanganirwa. "

Kuri uyu munsi nanone ahagana saa kumi abantu 3 beretswe itangazamakuru ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo. Aba bantu bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 aho bafashwe barimo gukora ingendo.

Mu bafashwe harimo uwitwa Mutabazi Jean Pierre, umushoferi wakoreshaga uruhushya mu buryo bunyuranye n'ibyo yaruherewe. Ni mu gihe abamotari babiri aribo Niyibizi Frodouard na Habaguhirwa Uzziel bafatiwe mu muhanda batwaye abagenzi.

Umujyi wa Kigali n'utundi turere umunani tw 'u Rwanda turi muri gahunda ya Guma mu Rugo, abemerewe gukora ingendo ni abajya kwivuza bafite impapuro za muganga, guhaha cyangwa mu bindi bikorwa by'ingenzi.

Mutabazi Jean Pierre ubusanzwe ni umukozi w'ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (REG), yavuze ko yakoreshaga uruhushya rwo kujya mu Karere ka Bugesera mu bikorwa by'amashanyarazi. Yavuze ko yarenze ku mabwiriza yishingikirije uruhushya yahawe rw'akazi.

Ati "Natse uruhushya rw'imodoka ariko iza kugira ibibazo ijya mu garage, nyuma nahawe indi modoka ivuye muri REG nkomeza gukoresha uruhushya rwa yayindi ya mbere yapfuye. Kubera ko nari mfite akazi mu Karere ka Gicumbi nahise njyayo ntabanje gusaba uruhushya rujyayo. "

Mutabazi Jean Pierre yafatiwe i Gicumbi atwaye imodoka idafite uruhushya kandi ngo yabikoze abizi

Niyibizi Frodouard yavuze ko yafashwe atwaye umubyeyi we kwa muganga.

Ati "Nari nzi ko atari ngombwa gusaba uruhushya kuko umubyeyi wanjye yari afite urupapuro rwo kwa muganga."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko amabwiriza y'inama y'abaminisitiri asobanutse kandi agomba kubahirizwa uko ari.

Yagize ati" Abashoferi n'abamotari bagomba kubahiriza amabwiriza ugize icyo adasobanukiwe akabaza Polisi aho kugira ngo akore ibitemewe. Polisi yiteguye gufasha abafite ibibazo byihutirwa ndetse n'uruhushya ruratangwa ku bantu bafite impamvu zumvikana."

CP Kabera yavuze ko Polisi itazahagarika ibikorwa byo kugenzura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, imyitwarire ibangamira imbaraga Leta irimo gukoresha mu kurwanya COVID-19.

Bafashwe batwaye moto bahetse ho abantu kandi bihabanye n?amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mujyi wa Kigali