Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Abantu barenga 130 bafatiwe mu birori by'ubukwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Mata Polisi y'u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 138  bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Muri aba bantu harimo 60 bafashwe tariki ya 04 Mata ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubwo bari muri hoteli yitwa le Printemps iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu, bafashwe bari mu muhango w'ubukwe wo kwiyakira.

Abandi  21 bafashwe kuri uwo munsi bafatirwa muri Resto-Bar yitwa Happiness iherereye ahazwi nko mu migina mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu nanone mu Karere ka Gasabo. Aba nabo bakaba bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe. Ni mugihe abandi bantu 57 bafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Mata bafatirwa mu rugo rwa Bisengimana Justin utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama mu kagari ka Muyange mu mudugudu wa Rugunga. Bafashwe bari mu muhango wo gusaba no gukwa. 

Rwagasore Innocent, avuga ko muri ubwo bukwe yari umusaza mukuru arimo gusaba umugeni. Aremera ko bakoze amakosa barenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse aranemeza ko bari barengeje umubare w'abantu bemerewe gutaha ubukwe. Yasabye imbabazi Igihugu n'abaturarwanda, avuga ko babitewe n'uko banze gukora ubukwe badasabye umugeni. 

Harerimana Gasana Jean de Dieu, ashinzwe imari n'ubutegetsi muri hoteli le Printemps yavuze ko yatengushywe n'abakiriya be kuko bari bavuganye ko baje kurya bisanzwe nyuma abona ni umuhango wo kwiyakira nyuma y'ubukwe. 

Yagize ati" Twakiriye ubusabe bw'abantu batubwira ko bazaba ari 50 tukabatekera. Ubusanzwe twakira abantu  200 ,ntabwo twari kwanga ubusabe bwabo ariko baradutengushye kuko twagiye kubona tubona ni abakwe baje kuhiyakirira nyamara barenga umubare wagenwe mu bukwe kandi n'umuhango wo kwiyakira ntiwemewe. "

Harerimana yakomeje agira inama abacuruzi bagenzi be kujya baba maso kuko hari abakiriya basigaye bafite amayeri bakarenga ku mabwiriza bagakora ibitemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19.

Makungu Thierry umwe mu bafatiwe muri resto-Bar bari mu bukwe yasabye imbabazi agira inama abandi bantu kwirinda kurenga ku mabwiriza ya Leta. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko,Umuhoza Rwabukumba yaburiye abacuruzi ndetse n'abaturarwanda muri rusange kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 abibutsa ko ingaruka bazahura nazo zibabaza kurusha kubahiriza amabwiriza.

Ati "Buri gihe dukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, buri muntu azi ingaruka zayo. Twashyizeho uburyo bwo gufatanya n'abaturage mu kurwanya iki cyorezo, dufite amatsinda y'abantu bagenda mu bice bitandukanye by 'Umurenge wacu bareba ko amabwiriza arimo kubahirizwa neza."

Umuhoza Rwabukumba yakomeje avuga ko bariya bafashwe ibikorwa byabo bifungwa kandi banacibwe amande, yavuze ko ibikorwa byabo bifungwa mu gihe cy 'ukwezi kumwe banacibwe amande angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 150.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi n'abaturage binyuze mu gutangira ku gihe amakuru. 

Ati"Iriya hoteli yari yakiriye abantu 60 bafashwe bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe, ni ibintu bihabanye n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ayo mabwiriza arazwi kandi arasobanutse, agomba kubahirizwa 100%, hari abantu barimo kurenga kuri ayo mabwiriza nkana kabone n'ubwo tumaze igihe kinini tuyasobanura."

Yakomeje avuga ko abantu 57 bafatiwe mu rugo rw'umuturage witwa Bisengimana Justin, uyu akaba asanganywe hoteli yitwa Rainbow akaba ariho yari yateguye kubajyana ngo bakoreremo umuhango wo gusaba no gukwa nyuma iyo hoteli iza gufungwa kubera kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.Imaze gufungwa nibwo yafashe icyemezo cyo kubajyana iwe mu rugo ari naho bafatiwe.

Nyuma yuko rainbow hotel ifunzwe nyirayo Bisengimana Justin yajyanye abari gukorerayo ubukwe babukorera iwe.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko hari abantu bajya mu mahoteli na za resitora bagafata imyanya yo kuzakoreramo ibirori by'ubukwe n'indi mihango itemewe bakarenza umubare wemewe hanyuma bamara gufatwa uwabakiriye agatangira gusaba imbabazi avuga ko ntabyo yari azi. Yasabye abantu kujya bakurikira neza ibyemezo by'inama y’Abaminisitiri kandi babikurikize neza uko byatangajwe hatabayeho kuvuga ngo ntibabimenye. Yavuze ko ibikorwa byo gufata abarenga ku mabwiriza bitazigera bihagarara. 

Abafashwe bose bajyanywe muri sitade amahoro na sitade ya Kicukiro kugira ngo bongere bigishwe ku kwirinda COVID-19, buri muntu kandi yaciwe amande.