Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe Abapolisikazi 20 basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu, aho bigishwaga gukumira iyinjizwa ry'Abana mu Gisirikari, no kubakoresha mu bikorwa by?intambara cyane cyane ahari imirwano.
Ni amahugurwa yasorejwe ku kicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda giherereye mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo kitiriwe Romeo Dallaire gishinzwe kubungabunga uburenganzura bw'umwana, amahoro ndetse n'umutekano, wayobowe n'Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n'abakozi Deputy Inspector General of Police (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza.
Uyu muhango kandi witabiriwe n'umuyobozi wagateganyo w'ikigo kitiriwe Romeo Dallaire gishinzwe Amahoro n'Umutekano ishami ry'Afrika Francisca Mujawase.

General (rtd) Romeo Dallaire akomoka mu gihugu cya Kanada akaba yari umuyobozi w'ingabo z'umuryango w?abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w?1994.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango, DIGP Ujeneza yavuze ko gukumira iyinjizwa ry'abana mu gusirikari bikwiye kuva mu magambo bikajya mu bikorwa.
Yagize ati" kugirango kurinda abana kwinjizwa mugisirikari bigerweho, kubarinda kubacuruza, kubarinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa, kubarinda kujya mu mitwe y'ibyihebe, ndetse no gushyirwa mu dutsiko tw'amabandi hakenewe ko abantu bareka kubivuga gusa ahubwo bakabishyira no mu bikorwa bityo hakabaho uburyo buhamye bwo kubiharanira harimo guha amahugurwa Abapolisi no kubaha ibikoresho byose bikenewe bibaha ubumenyi n?ubushobozi mu rwego rwo kubaka sosiyete ifite amahoro arambye".
DIGP Ujeneza yavuzeko Kandi aya mahugurwa azafasha Abapolisikazi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Yibukije abapolisi bahuguwe kuzagaragaza impindukamu mu kazi kabo kaburi munsi, bakazaba kandi intumwa nziza mu guharanira uburenganzira bw'abana haba mu gihugu ndetse no hanze aho bazaba boherejwe gukorera.
DIGP Ujeneza yasoje ashimira ubuyobozi bw'umuryango Dallaire Institute, uburyo bugira uruhare muguharanira uburenganzira bw'Abana.
Umuyobozi w'agateganyo w'umuryango Dallaire institute, Francisca Mujawase yavuzeko guhugura no kongerera ubushobozi abapolisi bizafasha mu kubahiriza uburenganzira bw'abana haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Yagize ati " u Rwanda ni urugero rwiza ku isi, aho usanga inzego zishinzwe umutekano zigira uruhare mu kubahiriza uburenganzira bw? abana bityo amahugurwa ajyanye no kurinda ko abana binjizwa mu bikorwa bya gisirikari ntabwo ari ingenzi gusa ku bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ahubwo ni ingenzi no ku bashinzwe umutekano imbere mu gihugu.
Umwe mu bahawe amahugurwa, Chief Inspector of Police (CIP) Justine Mukankusi, yavuze ko bize byinshi mu mahugurwa bamazemo icyumweru ashimira Polisi y?u Rwanda n'ikigo cya Dallaire Institute kuba barabateguriye amahugurwa bungukiyemo ubumenyi buzabafasha gutanga umusanzu mu kurushaho kubahiriza uburenganzira bw?abana.



Kinyarwanda
English











