Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Babiri bafatanwe amavuta yangiza uruhu beretswe itangazamakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri Polisi y?u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu babiri bafashwe bacyekwaho gucuruza amavuta atemewe ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogo. Abafashwe ni Uwase Rosette w?imyaka 35 na Uwiragiye Mediatrice w?imyaka 29 berekaniwe ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.  

Bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya icuruzwa ry?amavuta atemewe, ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya mbere Nzeri 2021 bibera i Nyamirambo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, bafatanwe amacupa 284.

Uwase Rosette yavuze ko ari ku nshuro ya 4 yari agerageje gucuruza ayo mavuta, yavuze ko yayakuraga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira za rwihishwa.

Uwase yemeye ko yajyaga muri Congo agakurayo amavuta ya Mukorogo anyuze mu nzira zitemewe

Yagize ati? Natangiye ubu bucuruzi kuva muri Mata uyu mwaka iyi yari inshuro ya kane nyazana, nayakuye mu Karere ka Rubavu ari naho nsanzwe ntuye. Nazanye n?umushoferi wa taxi-voiture namuhembye amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 6 angeza Nyabugogo, tumaze kugera Nyabugogo naje kureba umukiriya wanjye i Nyamirambo ari naho nafatiwe.?

Uwiragiye Mediatrice yavuze ko gucuruza amavuta atemewe yabishishikarijwe n?insuti ye Uwase Rosette,yabisabiye imbabazi.

Ati?  Hari hashize amezi ane nakiriye telefoni ya Uwase ampamagara ambwira ko namusanga tugafatanya gucuruza amavuta atemewe. Narabyemeye kuko nta kazi nari mfite nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.?

Uwiragiye yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatatu yari yazanye na Uwase baje kureba umukiriya wabo mu Mujyi wa Kigali. Uwiragiye yavuze ko yari yayahishe mu gakapu naho mugenzi we yari yayambariye mu myenda y?imbere.

Uwiragiye yavuze ko yari amaze amezi ane atangiye ibikorwa byo gucuruza amavuta atemewe

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu biri mu bikorwa bya Polisi imazemo igihe byo kurwanya amavuta arimo ibinyabutabire bitukuza uruhu rw?abantu.
        
Ati? Polisi yari ifite amakuru ko hari abantu binjiza amavuta atemewe mu gihugu ahindura uruhu rw?uwayisize, bayakura mu bihugu duturanye bakoresheje amayeri atandukanye. Nka Polisi rero twakajije ibikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bw?ayo mavuta, hakozwe iperereza nibwo twafashe aba bantu babiri tweretse itangazamakuru.?

CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi itazahwema gukangurira abantu kwirinda ariya mavuta haba abayacuruza ndetse n?abayisiga.

Ati? Abayacuruza tubabwira ko ari icyaha bazajya bahanirwa igihe bafashwe kuko aya mavuta agira ingaruka ku buzima bw?abantu bayisiga. Abaturarwanda  turabasaba kubahiriza amategeko bakirinda gucuruza no kwisiga amavuta atemewe ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye bayacuruza.?

Ishami ry?umuryango w?abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n?umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku bandi bantu baba bafite aho bahuriye n?ubwo bucuruzi.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.