Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Hasojwe amahugurwa ku bijyanye no gusuzuma imiti n?ibiribwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga, abantu 30 baturutse mu nzego zitandukanye basoje amahugurwa y?iminsi itanu, aho bahabwaga ubumenyi  ku bijyanye no  gusuzuma imiti n?ibiribwa, yaberega ku cyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda giherereye ku Kacyiru.

Aya mahugurwa yatangwaga n?inzobere mu by?ubuzima zo mu ishami ry?Ubuzima muri Jandarumori y?u Butariyani izwi ku izina rya Carabinieri, mu rwego rw'ubufatanye na Polisi y'u Rwanda hibandwa ku masomo atandukanye arimo; Ubufatanye mpuzamahanga,  Amahame y?isesengura ry?ibyateza ibibazo hamwe n?ingingo zikomeye z'igenzura, Umutekano n?isuku y?ibiribwa no gukurikirana ibiciro byabyo, iperereza ku buriganya mu icuruzwa ry'ibiribwa, uburyo bwo gusaka, amategeko n'amabwiriza agenga icuruzwa ry'ibiribwa n'imiti n'ibindi.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n?imiyoborere, Deputy Inspector General of Police (DIGP), Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko ubufatanye, gusangira ubunararibonye n?imikorere myiza ari bumwe mu buryo bwo gutsintsura ikibazo cy?imiti n'ibiribwa cyugarije Isi yose.

Yagize ati: ?Ikibazo cy?ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti ni ikibazo gihangayikishije Isi kandi mu buryo bwo kubitsinda, ni ubufatanye no kwigira ku bandi ubumenyi n'imikorere myiza. Ni muri urwo rwego Polisi y? u Rwanda, ibinyujije mu bufatanye busanzwe na Carabinieri, yateguye aya mahugurwa hagamijwe ko abayitabiriye bagira  ubumenyi  bwo gusuzuma neza ubuziranenge  bw?imiti n?ibiribwa.?

Yakomeje agira ati: ? Aya mahugurwa azafasha mu kunoza ubucuruzi bw?ibiribwa no kugera ku bisabwa mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, guha abashinzwe ibiribwa ubumenyi bukenewe ku bijyanye n?umutekano w?ibiribwa n?isuku yabyo ndetse  n?ikorwa ryabyo, kuzamura urwego rwo kubahiriza amategeko y?ibiribwa n?urwego rw?ubumenyi ku bagenzuzi b'ibiribwa n?imiti.

DIGP Ujeneza yasabye abitabiriye amahugurwa kugeza ubumenyi ku bandi kugira ngo bagere ku ntego imwe yo kubungabunga umutekano w?ibiribwa n?imiti hagamijwe kurinda   ubuzima rusange bw?abaturage.

Ku ruhande rwe, Col. Francesco Sessa, uhagarariye Carabinieri mu Rwanda, yashimiye abitabiriye amahugurwa kuba barize neza ibikubiye muri aya mahugurwa anabasaba kubishyira mu bikorwa no guhanga udushya hagamijwe kugira umuryango utekanye.

Muri aya mahugurwa, abayitabiriye bakoze ingendo shuri mu nzego z?ubuzima ndetse niz?ibiribwa ahantu hatandukanye harimo; Kigali Heights, supermarket za Simba na Solo Luna bar na resitora kugira ngo barebe icyuho kandi bamenye uburyo bwo kubikemura. Bize kandi ibijyanye no kuranga ibiryo no kubungabunga ibiryo mu bihe bikwiye.