Ku wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro amahugurwa y?ibyumweru bibiri ajyanye no gukumira no kurwanya kwinjiza abana mu gisirikare no gukoreshwa mu bikorwa by?intambara.
Ni umuhango wayobowe n?Umuyobozi Mukuru wa Polisi y?u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye ari kumwe na Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n?Ikigo cyo kurengera abana no kwimakaza amahoro n?umutekano cyitiriwe Romeo Dallaire (Dallaire Institute for Children, Peace and Security) yitabiriwe n?abapolisikazi 17 nyuma nabo bazahugura bagenzi babo.
Ikigo cya Dallaire, cyashinzwe n?umunya Canada Lt Gen. (rtd) Romeo Dallaire, wari uyoboye Ingabo z?Umuryango w?Abibumbye zari mu butumwa bw?amahoro mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo yatangizaga amahugurwa, DIGP Namuhoranye yavuze ko Ikigo cya Dallaire ari umufatanyabikorwa wa Polisi y?u Rwanda mu bijyanye no kongerera abapolisi ubushobozi cyane cyane mu mahugurwa bahabwa mbere yo koherezwa mu butumwa bw?amahoro.

Yagize ati:? Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 1325 w?akanama gashinzwe umutekano k?umuryango w?abibumbye, Amasezerano ya Kigali yerekeranye no kurengera abaturage b?abasivili mu bikorwa by?amahoro n?amasezerano ya Vancouver ku byerekeranye n?uruhare rw?abapolisikazi mu gukumira kwinjiza abana mu gisirikare no gukoreshwa mu makimbirane akoresha intwaro, Polisi y?u Rwanda yihatiye kongera umubare, cyane cyane abapolisikazi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.?
Yakomeje agira ati:? Kuva kandi Polisi y?u Rwanda yashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye n'ikigo cya Dallaire ku ya 17 Ukuboza 2019, kimwe mu bintu by'ingenzi byibanzweho ni ukongera ubushobozi bw?abapolisi b'abagore bitegura koherezwa muri ubwo butumwa.?
Yavuze ko akazi ko gucunga umutekano gakorwa n?abapolisikazi b?u Rwanda aho bakorera hose mu butumwa bwo kugarura amahoro gashimwa n?umuryango w'Abibumbye, ndetse n?ibihugu bakoreramo cyane cyane mu nkambi z'abakuwe mu byabo n'intambara ahagaragara abana bagiye bahura n'ihohoterwa ririmo no guhatirwa kujya mu gisirikare.
Yasabye abatoranyirijwe gukurikira aya mahugurwa yo ku rwego rwisumbuye kuzasangiza ubumenyi bazungukiramo bagenzi babo batabashije kuyitabira.
Dr Kurz mu ijambo rye yavuze ko intego y?Ikigo cya Dallaire Institute yo kurandura ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare ifitanye isano na politiki y?u Budage muri gahunda y?amahoro n?umutekano cyane cyane ku bijyanye no gushyira mu bikorwa gahunda y?akanama k?umuryango w?abibumbye gashinzwe umutekano yerekeranye n?abagore, Amahoro n'umutekano.
Yagize ati:? Mu myaka itatu ishize, ikigo cya Dallaire cyashyize mu bikorwa umushinga uterwa inkunga n?u Budage ufite intego nyamukuru yo kongerera ubushobozi ingabo ndetse na Polisi y?u Rwanda mu rwego rwo gukumira no guhangana n?ibibazo by?abana mu turere tuberamo amakimbirane cyane cyane mu bihugu u Rwanda rufitemo ingabo n?abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.?

Yongeyeho ko n?ubwo hashyizwemo ingufu nyinshi, umwana w?umunyafurika akomeje kugarizwa n?imvururu ndetse n?akaga ko kwinjizwa mu gisirikare no gukoreshwa mu ntambara ndetse n?andi mahohoterwa atandukanye.
Yagize ati:? Mu myaka 30 ishize, ibyago byo kwinjiza abana no gukoreshwa mu makimbirane akoresha intwaro byikubye kabiri biva kuri 5% mu mwaka w? 1990 bigera ku 10% kuri ubu. Ibi biragaragaza uburyo iki kibazo gikwiye gucyemurwa mu maguru mashya.?
Yashimiye Leta y'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda ku mbaraga zishyirwa mu gushyigikira gahunda y'amahoro n'umutekano haba mu gihugu ndetse no mu karere, no kuba harashyizweho urubuga aho abapolisikazi bahabwa ubumenyi bujyanye n?imirimo yabo ya buri munsi n?umwanya wo gusangira ubunararibonye no gutegura ingamba nshya zibafasha gucyemura ibibazo abana bahura nabyo.

Maj Gen. (Rtd) Ferdinand Safari, Umuyobozi w?Ikigo cy?icyitegererezo cya Dallaire Institute ku mugabane w?Afurika, yavuze ko ubufatanye hagati ya Dallaire Institute na Polisi y?u Rwanda butanga umusaruro mu gufasha abapolisi b?u Rwanda mu kuzuza inshingano zabo mu bihugu bakoreramo birimo amakimbirane ahakigaragara abana bakinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro.
Yasabye abitabiriye amahugurwa kuzayabyaza umusaruro uganisha mu cyerekezo ndetse n'inshingano zabo kugira ngo habeho kwihutisha gukumira iyinjizwa ry? abana mu gisirikare no mu bikorwa by?intambara, ibiganiro bizayatangirwamo bikabafasha kudatekereza gusa ku byo bakora ahubwo no ku buryo bikorwamo kugira ngo bazabashe gutanga umusaruro uzafasha mu guhindura imibereho y'abana ku isi ndetse no muri Afurika by'umwihariko.
Ikigo cya Dallaire Institute, gifite ishami ry?icyitegererezo ku mugabane w?Afurika rifite icyicaro mu Rwanda, aho kuva ryashingwa mu mwaka wa 2007, hamaze guhugurirwa abarenga ibihumbi 15 baturutse mu bihugu birenga 100 hirya no hino ku isi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereza umubare munini w?abapolisikazi mu butumwa bw?Umuryango w?Abibumbye bwo kubungabunga amahoro aho kuri ubu rufite umutwe w?abapolisi wiganjemo ab?igitsina gore mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y?Epfo (UNMISS).

Kinyarwanda
English










