Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yafashe abacyekwaho gukoresha inyandiko mpimbano

Kuwa  Kabiri tariki ya 12 Ukwakira Polisi yafashe abantu Batatu barimo uwiyitaga umupolisi akagurisha inyandiko mpimbano zirimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu,  impapuro z?inzira (Passports), urwandiko rwemerera umuntu gutura mu gihugu (residence permits). Abafashwe ni Nyandwi Philipe, Gusengimana Yvan na Ruzavaho Ally, aba  bafatanwe bimwe mu bikoresho bifashishaga bakora  ibyo byangombwa harimo mudasobwa igendanwa, mudasobwa yo mu biro n?udukoresho tubikwaho ibintu (External hard disks).

Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali  mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera. Gusengimana Yvan umwe mu bafashwe yemeye ko we na bagenzi be bishoye mu bikorwa byo gukora inyandiko mpimbano bagamije kubona amafaranga.

Yagize ati? Njyewe ubundi nigisha gutwara imodoka i Nyamirambo ahitwa kuri tapis rouge,  nafashwe ngerageza gufasha abanyeshuri banjye kuzabona impushya za burundu bitabagoye. Nyandwi yaranyegereye ansaba ko namwoherereza abanyeshuri bakeneye Perimi ngo aborohereze kuzibona. Narabyemeye kuko nacyekaga ko Nyandwi ari umupolisi.?

Yakomeje avuga ko yari yizeye ko abo banyeshuri bazabona perimi za nyazo kuko Nyandwi yari yaramubeshye ko ari umupolisi, yavuze ko bitabahiriye kuko bafashwe batarasohoza umugambi.

Nyandwi yavuze ko atari umupolisi n?ubwo bagenzi be bari  bazi ko ari we, Ruzavaho Ally we yavuze ko yari agiye kwihugura mu byo gutwara imodoka nyuma aza kwisanga mu itsinda ry?abantu bakora inyandiko mpimbano.

Yagize ati? Nafatiwe i Nyamirambo ubwo nari nagiye kwihugura gutwara imodoka kuko Gusengimana yari umwarimu wanjye. Yansabye kunshakira umuntu ushobora kunkorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, nyuma naje kujya ku nshuti yanjye Muhamiriza Justin uba mu Biryogo anyemerera kunkorera iyo perimi. Gusengimana yoherereje ifoto Muhamiriza akora perimi nyishyira Gusengimana i Nyamirambo.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Ati? Aba bantu barimo uwiyitaga umupolisi bakoraga ibyangombwa bitandukanye birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga bakazigurisha abaturage. Polisi yarabashakishije barafatwa, turagira ngo dutange ubutumwa ku muntu wese wijandika mu byaha nk?ibi uko yabikora kose azafatwa abibazwe.?

Yakomeje avuga ko umwe muri abo bantu yahoze ari umupolisi ariko ubu ntakiri we kuko yarirukanwe biturutse n?ubundi ku myitwarire ye mibi. Yagiye akorana n?abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga ndetse na bamwe mu bantu bakora inyandiko mpimbano. CP Kabera  yakomeje akangurira abantu kuba maso kandi bakanyura mu nzira zemewe mu gushaka ibyangombwa.

Yagize ati? Abantu bagomba kuba maso kandi bagakurikiza amabwiriza. Aba bantu bagomba kubera isomo abandi ndetse n?ushaka ibyangombwa akanyura mu nzira zemewe, bakirinda inzira z?ubusamo zishobora gutuma bamburwa amafaranga yabo cyangwa bakagushwa mu byaha.?

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakurikizwe inzira z?amategeko ariko hakaba hakirimo gushakishwa abandi bakoranaga n?abafashwe.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange  ingingo ya  276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y?ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw?uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n?ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk?uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy?iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n?umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n?undi ushinzwe umurimo w?igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w?undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw?uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y?ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w?ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n?abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi y?ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).