Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yafashe abantu 27 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bagahurira mungo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama ku biro bya Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge Polisi y’u Rwanda yaherekaniye urubyiruko rw’abasore n’inkumi  barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakoresha ibirori, bafashwe ku mugoroba wo  ku itariki ya 24 Mutarama 2021. 16 bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Mumena  naho abandi  11 bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, mu Kagari ka Nyabisindu Umudugudu  wa Gihogere.

Abo  mu Karere ka Nyarugenge, bafatiwe mu ngo  ebyiri zitandukanye aho urugo  rumwe rwarimo abantu 6  urundi rurimo abantu 10 bose bakaba bari mu birori banywa inzoga.  Ubwo  aba berekwaga itangazamakuru,  uwitwa Kamaro Felicien yemeye ko  yari yatumiye abantu 4 iwe murugo aho abana na mugenzi we ari naho bose uko ari 6 bafatiwe basangira inzoga. Yemeye ko yanyuranyije n’amabwiriza yashyizweho yo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 agatumira abantu bagahurira murugo bagasabana kandi bibujijwe.

Kamaro Felicien yavuze ko yari yatumiye inshuti ze 6 ziza mu birori aho atuye

Yagize ati  “Abenshi  bari abaturanyi banjye ariko  twari twarengeje umubare w’abantu bagomba kuba muri iyo nzu. Byongeye nta muntu wemerewe gusura undi muri iki gihe, twabirenzeho baradusura gusangira inzoga.”

Kamaro aremera amakosa yakoze yo kwemerera abantu kumusura kandi bitemewe, avuga ko bimusigiye isomo akaba akangurira abaturarwanda bose n’urubyiruko by’umwihariko gukurikiza amabwiriza Leta iba yatanze cyane cyane muri iki gihe cyo  kurwanya ikwirakwizwa  rya COVID-19.

Ati “Nshuti zanjye ikintu nashishikariza urubyiruko ndetse n’abakuru ni ukuguma mu rugo, niba hari n’abakunda agacupa (inzoga) tukihangana iyi korona ikabanza ikarangira.”

Umuhoza Pancard wari watumiye bagenzi be 10 mu birori by'isabukuru y'amavuko

Umuhoza Pancard nawe ari mu bafatiwe mu Murenge wa Nyamirambo Akagari ka Mumena, yavuze ko yari  yatumiye urubyiruko bagenzi be 09. Nawe avuga ko yari yatumiye abaturanyi be baza  iwe mu birori  atashatse kuvuga ibyo aribyo. Umuhoza avuga ko n’ubwo yarenze ku mabwiriza yo kurwanya koronavirusi,  aremera ko iki cyorezo kiriho kandi kica abantu.

Yagize ati  “Ibyo aribyo byose sinamera nk’abahakana  COVID-19, ndabizi ko iriho yandura  ndetse hari n’abantu nzi yishe. Buri muntu wese agomba kumenya ko iriho, ubu nanjye nimva hano ndagira uruhare mu gukangurira abantu kubahariza amabwiriza bakirinda ibirori n’andi makoraniro kandi bubahirize amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.”

Umuhoza avuga ko ubwo yatumiraga abantu atatekereje ko haba harimo ababa baranduye COVID-19 ariko amaze gufatwa yaje kubitekerezaho bityo ngo akaba agomba no kwipimisha akamenya uko ahagaze.

Usibye aba 16  bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge,  kuri uwo munsi   tariki ya 24 Mutarama  mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu  Kagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Gihongere naho hafatiwe urubyiruko rw’abasore n’inkumi  11 nabo bari  bitabiriye ibirori bya mugenzi wabo   witwa Iradukunda Said  ufite imyaka 29, aba nabo bakaba bafashwe barimo gusabana basangira  inzoga.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Appolo yasabye abantu gusoma neza amabwiriza akubiye mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri ya tariki ya 18 Mutarama 2021 kugira ngo birinde kugira ayo barengaho

Umuvugizi wungirije muri Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko abaturage batanze amakuru ko muri ziriya ngo harimo abantu bakoresheje ibirori, Abapolisi bahise bajyayo koko  basanga bateraniye mu nzu barimo gusangira  ari benshi bigaragara ko koko bari mu birori.

Yagize ati  “Bariya b’i Nyamirambo  bafashwe  mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mutarama, nubwo batabisobanura ariko bariya bakobwa barimo kwizihiza isabukuru yamavuko y’umwe muribo kandi ibyo bintu ntabwo byemewe murikigihe.” 

Yashimiye abaturage barimo gufatanya na Polisi bagatanga amakuru ku bantu barimo kurenga ku mabwiriza  yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19. Yanashimiye abaturage ndetse benshi barimo kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo iki cyorezo kibe cyacogora cyangwa kikaba cyacika burundu mu Rwanda, yabasabye gukomeza kubahiriza amabwiriza  yose arimo gutangwa kugirango iki cyorezo cye gukwirakwizwa.

Aba bantu bose bafashwe uko ari  27  icyo bahurizaho ni uko bumva ko kuba bari batumiye abaturanyi babo mu ngo zegeranye nta kibazo kirimo, aho bavuga ko babifataga  nko gusurana nk’abaturanyi bisanzwe.  CSP Sendahangarwa yongeye gusaba abantu gusoma neza amabwiriza ari mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Mutarama, abibutsa ko gusurana bitemewe.

Yagize ati  “Amabwiriza arasobantutse, gusurana ku mpamvu izo arizo zose ntibyemewe, iyo ufite icyo ushaka kujya gukura ku muturanyi usaba uburenganzira ukurikije uburyo Polisi y’u Rwanda yatanze bwo gusaba uruhushya. Ushobora kuruhabwa cyangwa nturuhabwe bitewe n’impamvu watanze, ariko icyo abantu bagomba kumenya ni uko gusurana bitemewe.”

Yavuze ko bariya  bantu bose  bacibwa amande ajyanye no kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi banipimishe iki cyorezo ku kiguzi cyabo bwite.

Kuva tariki ya 19 Mutarama hatangiye kubahirizwa amabwiriza mashya ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Guhera uwo munsi  Polisi  ifatanije n’izindi nzego basobanuriye abaturage ibyo basabwa mu kuzubahiriza uko zakabaye. Polisi y’u Rwanda kandi yanashyizeho uburyo abaturage bakwifashisha basaba impushya zo gukora ingendo mu gihe biri ngombwa.

Inkuru bijyanye: Abaturarwanda barakangurirwa kubahiriza amabwiriza mashya bakirinda guhimba impamvu zo kuva mu rugo

Inkuru bijyanye: COVID-19: Polisi irasaba abaturage gukoresha neza uburyo bwatanzwe bwo gusaba impushya zibemerera gukora ingendo