Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yatwitse ibiyobyabwenge birimo ibiro 348 by’urumogi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatwitse ibiro 348 by’urumogi, amagarama 300 y’ikiyobyabwenge cya Mugo (Heroine) inamena  litiro 4.5 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Byatwikiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba ahasanzwe hakusanyirizwa imyanda iva mu Mujyi wa Kigali.

Ibi biyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi mu myaka wa 2019 na 2020, byafatiwe  mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge. Ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko gufatwa kw’ibi biyobyabwenge ndetse n’ababikwirakwizaga byagizwemo uruhare n’abaturage  biturutse ku gutangira amakuru ku gihe.

Yagize ati “Kugira ngo dufate ibi biyoyabwenge n’ababikwirakwiza habamo ubufantanye n’abaturage, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego z’umutekano. Ni muri urwo rwego kuva mu mwaka wa 2019 kugeza 2020 twafashe ariya moko atatu y’ibiyobyabwenge (Mugo, urumogi na kanyanga), byafatiwe hano mu Mujyi wa Kigali.”

CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira abantu gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kugira ngo hakomeze kurwanywa ibiyobyabwenge. Yavuze ko biriya biyobyabwenge byose biva mu bihugu bihana imbibi  n’u Rwanda ariko cyane cyane urumogi  ruturuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko ababyinjiza mu Rwanda bakunda kwambukira mu Karere ka Rubavu. Naho ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyo gikunze kwinjizwa mu Rwanda kivuye mu gihugu cya Uganda.

INKURU BIJYANYE

Rubavu: Polisi yafashe umugabo n’umugore we bafite udupfunyika 2,480 tw’urumog

Rubavu: Babiri bafatanwe udupfunyika turenga 1,000 tw’urumogi

Burera: Babiri bafatanwe ibiro 10 by'urumogi bakwirakwizaga mu baturage

Amajyepfo: Polisi yongeye kuhafatira litiro zirenga 2,700 z'inzoga zitemewe

Nyagatare: Umunsi umwe gusa Polisi yahafatiye litiro zirenga 250 za Kanyanga

Umuvugizi wa Polisi wungirije  yakomeje agaragaza ko biriya biyobyabwenge byagiye bifatirwamo abantu b’urubyiruko. Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ndetse kikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize  ati  “Nta kiza kiba mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw’abantu, bitera ubukene ababikoresha,  ababikoresheje bibatera  gukora ibyaha bitandukanye bagafatwa bagafungwa. Usibye n’ibyo kandi kwishora mu biyobyabwenge uko wabikora kose ni icyaha gihanwa n’amategeko ubifatiwemo arafungwa.”

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Mugo n’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ni mugihe iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge  cya Kanyanga mu biyobyabwenge byoroheje. 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Parike y’urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge ivuga ko hari  amadosiye 210 y’abantu  bagaragaye mu byaha bijyanye na biriya biyobyabwenge byafashwe kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2020.  Muri ariya madosiye 210, 53 ari muri parike yo mu rwego rw’ibanze rwa Nyarugenge.  Abenshi mu bantu bari muri ziriya dosiye  bakatiwe n’inkiko barimo kurangiza ibihano byabo abandi baracyaburana.