Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yerekanye abafana bakoresheje ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije COVID-19 n?uwiyitaga umusirikare

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera Polisi yaherekaniye abafana 15 bafashwe berekana ubutumwa bugufi bugaragaza ko bisuzumishije icyorezo cya COVID-19. Undi muturage yafashwe nyuma yo kubeshya abakozi b?ikigo cya Volkswagen  akiyita Ofisiye mukuru mu ngabo z?u Rwanda, bakamuha imodoka ntabishyure neza  ndetse n?imodoka ntayigarure.

Abafana 15 bose bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo ubwo bari baje kureba umupira wahuzaga APR FC na Rayon Sports kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo. Uwizeyimana Jeannette ni umwe mu bafana bafatanwe ubutumwa bugufi ashaka kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 akinjira muri sitade.

Yavuze ko yageze kuri sitade ya Kigali bakamwiba telefoni yariho ubutumwa bugufi bw?umwimerere butangwa n?ikigo cy?Igihugu cy?ubuzima (RBC). Bamaze kuyiba yahise abona umuntu umubwira ko yamufasha kumuha ubutumwa akinjira muri sitade akareba umupira.



Yagize ati? Bakimara kunyiba telefoni n?umurongo nitabiraho (Sim card) nasigaranye indi telefoni imwe,  hari umuntu wanyumvise ndimo gutaka  arambwira ngo ko abandi bose barimo kuboherereza ubutumwa bugufi bugaragaza ko bipimishije ngwino nanjye mbukoherereza wigire kureba umupira.  Kuko nari navuye mu Karere ka Nyagatare numvise ntari busubireyo ntarebye umupira wari wanzanye  nahise mbyemera anyoherereza ubwo butumwa. Nafatiwe ku marembo ndimo kubwereka abari bashinzwe kwinjiza abantu muri sitade.?

Uwizeyimana yavuze ko nta kiguzi yatanze ngo bamuhe ubwo butumwa, yari abizi ko ibyo arimo gukora ari icyaha agisabira imbabazi ndetse akangurira  n?abandi kubyirinda. Nkunzimana Evode avuga ko ubusanzwe ari umumotari, nawe yafatanwe ubutumwa bugufi bugaragaza ko RBC yamwoherereje ubutumwa ko yisuzumishije icyorezo cya COVID-19 nyamara ari ubutumwa bw?ubuhimbano.

Yagize ati? Kuwa kabiri tariki ya  23 Ugushyingo Saa munani z?amanywa navuye mu Karere ka Kicukiro, nzana umugenzi ugiye i Nyamirambo kureba umupira. Kubera ko njywe ntari nisuzumushije icyorezo cya COVID-19  kandi nshaka kureba umupira, wa mugenzi yarambwiye ngo ngwino nkwereke  umuntu ugufasha winjire. Yaramunyeretse anyoherereza ubutumwa bugufi muha amafaranga y?u Rwanda Igihumbi yo kunywa inzoga, ariko abandi ngo babacaga ibihumbi Bitanu.?


Nkunzimana nawe yafatiwe mu marembo ya sitade arimo kwerekana ubwo butumwa bugufi bw?ubuhimbano, yasabye imbabazi anakangurira n?abandi batekerezaga kuzajya bakora icyaha nk?icyo yakoze kubireka.

Aha  i Remera kuri Polisi kandi herekaniwe uwitwa Gasana Lionel Ritchie wiyise umusirikare ufite ipeti rya Lt. Col mu ngabo z?u Rwanda. Uyu ngo  yakodesheje imodoka mu kigo cya Volkswagen arayiherana yanga kuyigarura kandi ataranishyuraga iki kigo neza.

Ngango Alain, ni umukozi wo mu kigo cya Volkswagen aho Gasana wiyitaga umusirikare yakuye imodoka.

Ngango yagize ati? Uriya Gasana hashize igihe kinini  ampamagaye ku kazi ambwira ko ari Lt. Col mu ngabo z?u Rwanda ko ari mu kazi imodoka ikaba imupfiriyeho akaba akeneye indi byihuse. Twarayimuhaye ayimarana igihe kitari gitoya yishyura neza ariko aza kumara ukwezi atishyura. Twahise tubishyikiriza izindi nzego zo mu kazi iwacu nabo babigeza kuri Polisi nibwo yaje gufatwa basanga atari umusirikare nk?uko yabitubwiraga.?

Gasana wiyitaga umusirikare w'ipeti rya Lt. Col mu ngabo z'u Rwanda agatwara imodoka ya Volkswagen

Ngango avuga ko ubwo Gasana yashyikirizwa iyo modoka aho yari ari yanze gutanga ibyangombwa bigaragaza ko ari umusirikare koko, ariko bo bapfa kumwizera barayimukodesha.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Gasana yateye urubwa urwego rwa gisirikare agenda ahemuka. Yavuze ko inshuro nyinshi Polisi yerekana abantu bagenda biyitirira inzego, yibutsa abantu ko kwiyitirira urwego ari icyaha kandi ababikora bose bazajya bafatwa babihanirwe.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yanagarutse kuri bariya bantu 15 bafashwe bahimbye ubutumwa bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati? Kuva muri Nzeri uyu mwaka twatanze ubutumwa ko hari abantu barimo kugenda bahimba ubutumwa bw?uko bipimishije COVID-19. Ejo hafashwe abantu 15 bahimbye ubutumwa bugaragaza ko bipimishije COVID-19 kandi babizi neza ko batipimishije, ni icyaha bagomba gukurikiranwaho n?amategeko.?

CP Kabera yakomeje yibutsa abaturarwanda ko ibikorwa byinshi birimo gukomorerwa ariko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza atangwa yo kwirinda COVID-19. Yakanguriye abantu bajya mu bitaramo, ubukwe, kureba imipira  ko bajya bubahiriza  amabwiriza mu rwego rwo kwirinda gufatwa bahimbye ubutumwa bugufi kuko ari icyaha.



Aba bantu bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y?ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw?uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n?ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk?uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy?iyi ngingo yagaragajwe hejuru.

Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw?umwuga wemewe n?ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n?urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n?urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi y?ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.