Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yerekanye abantu 39 barimo umuhanzi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe, ku cyicaro cya Polisi ikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali, Polisi yeretse itangazamakuru umuhanzi witwa Mugwaneza Lambert uzwi ku izina rya Social Mula n’abandi bantu yari yatumiye mu birori byo gutegura indirimbo ye yenda gusohora. Bose hamwe bari  39 barimo abanyamakuru ba Isibo TV, Murindahabi Irene na Phil Peter bose bakaba bafashwe bakora ibirori barengeje amasaha ndetse banarenze ku yandi  mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Bose bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Werurwe mu masaha ya saa yine n'igice z’ijoro,  bafatirwa mu rugo rwa Uwimana Hadijda usanzwe uba muri Leta zunze ubumwe za America ruherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Rugando mu Mudugudu wa Gasange.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera  yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati" Twahawe amakuru ko hari abantu bateraniye ahantu hamwe bari mu birori tugiyeyo koko dusanga niko bimeze, dusanga ni umuhanzi Social Mula wari watumiye abo bantu bandi barimo n’abanyamakuru 2 ba Isibo TV ngo bari baje kumufasha mu ndirimbo yenda gusohora.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.

CP Kabera avuga ko uyu muhanzi yari afite uruhushya rwe wenyine ruva ku itariki ya 08 Werurwe rukageza tariki ya 01 Mata uyu mwaka rumwemerera gukora ibikorwa bye ku giti cye kandi atarenze ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19. Ariwe yagize kurenza amasaha yo kuba umuntu yageze mu rugo agerekaho no gutumira abandi bantu aziko bitemewe.

Yagize ati" Niba umuntu yahawe uruhushya rwe ku giti cye agomba kurukoresha icyo yaruherewe ntanyuranye n’icyo yarwakiye. Niba uyu muhanzi yari afite uruhushya ntibimwemerera kurutumiriraho abandi akanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Aba bantu bose baje baturutse ahantu hatandukanye ntawipimishije bityo urumva ko kwanduzanya ubwabo byoroshye ndetse bakanduza n’imiryango y’abo n’abandi bahura nabo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abantu muri rusange ko bagomba kuzirikana ko Covid-19 igihari ntaho yagiye bityo bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kuyirinda, abantu bitwaza ko bakingiwe badashobora kwandura bakwiye kumenya ko bibeshya kuko nabo bashobora kwandura bakananduza abandi.

Umuhanzi MUGWANEZA Lambert, uzwi ku izina rya SOCIAL MULA.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru, uyu muhanzi Mugwaneza Lambert yavuze ko we nabo bari kumwe barengeje amasaha yagenwe ndetse ko hari n'abahari badafite uruhushya rubemerera kuba bari kumwe nawe.

Yagize ati “Njyewe nari mfite uruhushya, gusa aho nakoreraga igikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo yanjye hari abandi bari bahari badafite impushya ndetse tunarenza n’amasaha yagenwe ari nabyo byatumye tugwa mu ikosa.”

Umunyamakuru wa ISIBO TV Murindahabi Irene wari kumwe na bagenzi be bakorana bari bagiye gutara inkuru aho iki gikorwa cyaberaga yemereye itangazamakuru ko bakoze amakosa akanayasabira imbabazi.

Umunyamakuru wa ISIBO TV, MURINDAHABI Irene.

Yagize ati “Mu Rwanda nta muntu urengana, ndumva rero tutarenganijwe kuko badufatiye mu ikosa. Ntabwo wazanwa kwerekanwa imbere y’itangazamakuru utakoze amakosa, ahubwo hari ibintu twibeshyaho ukaba uziko ufite uruhushya nyamara ukaba urikumwe n’abatarufite cyangwa ukarukoresha ibinyuranye n’amabwiriza, ayo ni amakosa.”

Murindahabi yagiriye inama abantu muri rusange ko bakwiye kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 kuko ntaho yagiye bagakurikiza amabwiriza n’ingamba bishyirwaho n’inzego zibishinzwe.

Umunyamakuru wa ISIBO TV, PHIL Peter.