Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yerekanye abantu 8 bari kumwe n'umuyobozi w'umudugudu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mata ahagana saa tanu z?ijoro Polisi y?u Rwanda yafashe abantu umunani barenze ku mabwiriza yo  kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, bafatirwa mu kabari gaherereye mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge barimo banywa inzoga. Mu mabwiriza yatanzwe na Leta avuga ko utubari tuzakomeza gufungwa, ndetse n'ingendo zikaba zibujijwe guhera saa tatu z?ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo cyeretse ababiherewe uruhushya. 

Aba uko ari umunani bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo ku wa 28 Mata ku cyicaro cya Polisi y?Umujyi wa Kigali giherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Nshimyumukiza Faustin, umuyobozi w?Umudugudu w?Ingenzi mu Kagari ka Kiyovu nawe yafatiwe muri ako kabari barimo banywa inzoga, yemeye ko bakoze amakosa ayasabira imbabazi.

Nshimyumukiza Faustin, umuyobozi w?Umudugudu w?Ingenzi mu Kagari ka Kiyovu nawe yafatiwe muri ako kabari barimo banywa inzoga.

Yagize ati ?Badusanze mu kabari turi kumwe na bagenzi banjye tuziranye turimo kunywa inzoga twanarengeje amasaha yo gutaha kandi no gufungura utubari bitemewe, twanyuranyije n?amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ndabisabira imbabazi nk?umuyobozi kuko ntabashije gucyebura abo twari kumwe."

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage ko hari akabari gafunguye karimo abantu bari kukanyweramo inzoga.

Yagize ati ?Hafi mu masaha ya saa tanu z?ijoro nibwo abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari akabari gafunguye harimo abantu barimo kunywa inzoga, abapolisi  bahise bajyayo basangamo abantu umunani.?

CP Kabera yakomeje avuga ko bibabaje kuba bariya bantu bafashwe bari kumwe n'umuyobozi w'umudugudu ariwe wakabaye abacyebura.

Ati"Umuntu wese unyuranya n?amabwiriza yo kurwanya Covid-19 azafatwa abihanirwe. Birababaje kubona bari bari kumwe n?umuyobozi w?umudugudu wakabagiriye inama yo kwirinda iki cyorezo ahubwo akaba ariwe ubatiza umurindi wo gukomeza kunywa bakirengagiza amabwiriza nkana yashyizweho na Leta.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yose uko yakabaye ajyanye no kwirinda no kurwanya COVID-19, yanagiriye inama abantu bose  kureka kwijandika mu bikorwa binyuranije n?amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.

Aba bose uko ari umunani bafashwe barigishwa banacibwa n?amande nk?uko amabwiriza abiteganya.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera