Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Werurwe, Polisi y?u Rwanda mu karere ka Kirehe ifatanije n?izindi nzego zishinzwe umutekano yafashe Ngabonziza Emmanuel afite amabaro 3 y?imyenda ya caguwa yari akuye mu gihugu cy?abaturanyi cya Tanzaniya agiye kuyinjiza mu Rwanda, ibi byabereye mu murenge wa Kigarama, Akagali ka Nyankurazo, Umudugudu wa Nyagahanga.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y?Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko uyu Ngabonziza yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?umuturage
Ati: ? Polisi yahawe amakuru n?umuturage wo mu mudugudu wa Nyagahanga avuga ko hari itsinda ry?abantu rishaka kwinjiza magendu igizwe n?imyenda ya caguwa. Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise itangira ibikorwa byo kubafata, nibwo hafashwe uwitwa Ngabonziza afite amabaro 3, abo bari kumwe bahise biruka.?
SP Twizeyimana yaburiye abantu bose bafite ingeso yo kumva ko bajya mu bihugu duturanye bakazana ibintu bitemewe mu gihugu ko babireka kuko ingamba zo kubafata zakajijwe mu bufatanye n?abaturage.
Ati ? Polisi ifatanije n?abaturage yakajije ingamba zo gufata abantu bose binjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu, magendu ntizemewe kuko zihombya igihugu, ikindi caguwa ntizemewe mu gihugu cyacu bityo rero uzajya abifatirwamo azajya ahabwa ibihano nk?uko biteganwa n?amategeko.?
Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru iriya magendiu igafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru hagamijwe kubirizamo ibyaha.
Ngabonziza nibyo yafatanwe yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko, ibikorwa byo gushaka abirutse birakomeje.
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).

Kinyarwanda
English










