Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIREHE: Yafatanywe imifuka itatu irimo ibiro 42 by?urumogi

Polisi y?u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abantu bacuruza, abatunda n?abakoresha ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye by?igihugu, aho kuri uyu wa kane tariki ya 09 Kamena, mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Nasho, Akagali ka Rubirizi; hafatiwe umugabo witwa Nizeyimana John w?imyaka 51, wari ubitse iwe mu rugo ibiro 42 by?urumogi yendaga kujya  gukwirakwiza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Nizeyimana, uru rumogi yafatanywe rwari rutabye mu murima, bikaba byamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n?umuturage wamubonye aruhisha.

Yagize ati: ?Polisi  ifatanyije n?izindi nzego z?umutekano ndetse n?abaturage yongereye imbaraga zo gufata abantu bose bafite aho bahurira n?ibiyobyabwenge. Nyuma yo guhabwa amakuru ko hari urumogi rwinshi rwinjiye mu gihugu ruvuye mu gihugu cy?abaturanyi cya Tanzaniya rwinjijwe na Nizeyimana akaruhisha mu murima we uherereye mu Mudugudu wa Karenge I hafi y?urugo rwe mbere yo kurugeza ku bakiriya be. Nibwo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Polisi yakoze ibikorwa byo kurufata bagenzuye muri uwo murima nibwo bahasanze ibiro 42 by?urumogi rupakiye mu mifuka itatu, niko guhita atabwa muri yombi.?
 
SP Twizeyimana yashimye uruhare rw?abaturage mu gukumira ibyaha cyane cyane abishora mu biyobyabwenge.

Yavuze ati: ?Turashima uruhare abaturage bagira mu gutahura abanyabyaha nk? ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva neza ububi bwo gukora icyaha. Turasaba buri wese gufatanya n?inzego z?umutekano agatanga amakuru y?aho abonye abakora ibyaha cyane cyane abijandika mu bucuruzi bw?ibiyobyabwenge ndetse n?ababikoresha.?

Nizeyimana n? ibiyobyabwenge yafatanwe yashyikirijwe urwego rw?igihugu  rw?ubugenzacyaha  (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nasho ngo hakurikizwe amategeko.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.