Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KURWANYA INKONGI: Abatujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Busanza bahuguwe ku kurwanya inkongi

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri, Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abagera kuri 200  batujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Busanza, Akagari ka Karama mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Ubwo yatangaga aya mahugurwa,  Inspector of Police (IP) Boniface Runyange yabasobanuriye inkomoko y'inkongi n'uko zishobora kwaduka aho batuye cyane izitezwa n'imikoreshereze y'amashanyarazi  ndetse na gaze zikoreshwa mu guteka n'uko bakirwanaho bakazizimya zitarafata intera bifashishije ibizimyamuriro n'uburingiti butose.

Nkurunziza Idrissa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanombe, yavuze ko aya mahugurwa yasabwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kugira ngo abaturage bimuriwe muri uyu mudugudu bagire ubumenyi ku kwirinda inkongi no kuzirwanya.

Yagize ati:" Nk'ubuyobozi twabonye ko ari ngombwa ko aba baturage bo muri uyu mudugudu bagira ubumenyi ku mikoreshereze ya gaze mu buryo bwiza burinda impanuka  n'uburyo bwo gukoresha ibizimyamuriro igihe haba habaye inkongi. Byatumye dukorana na Polisi y'u Rwanda,  tubasaba ko bazaza kubahugura kugira ngo bahabwe ubumenyi bw'uko bakumira inkongi, igihe ibaye bakirwanaho bifashishije ibikoresho bihari nk'uko babyigishijwe mu gihe hataraboneka ubundi butabazi, turashimira Polisi y'u Rwanda ko yumvise ubusabe bwacu."

Ku munsi w'ejo amahugurwa azakomeza aho hazahugurwa abatabashije kwitabira ayatanzwe ku munsi wa Mbere w'amahugurwa.

IP Runyange yabibukije kujya bihutira guhamagara Polisi igihe habaye inkongi kuri 111, 112 (imirongo itishyuzwa) cyangwa 0788311224 kugira ngo bahabwe ubutabazi.