Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Leta yahaye umurongo uburyo bwo kugenda kuri moto mu Mujyi wa Kigali

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare Leta yashyizeho imirongo migari yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali hashyirwaho ingamba nshya. Izi ngamba zishimiwe n'abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w'ibikorwaremezo ,Dr Ernest Nsabimana ubwo yaganirizaga abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ibibazo byagiye bigaragazwa n'abamotari birimo ibiciro by'ubwishingizi biri hejuru, abamotari bakunze kugaragaza ko bibabangamiye ndetse na za mubazi byose byabatezaga ibihombo ,ibi byose byasubiwemo.

Iyi nama yabereye muri sitade ya Kigali i Nyamirambo yitabiriwe n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa hari kandi n'umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa , DIGP/OPs Felix Namuhoranye ndetse n?umuyobozi w?agateganyo w?urwego ngenzura mikorere RURA Eng Deo Muvunyi.



Minisitiri Dr. Ernest Nsabimana yavuze ko amakoperative ndetse n'imwe mu miyoborere y'abamotari yavuguruwe.

Yagize ati" Amakoperative 41 y'abamotari yari asanzweho yagabanyijwe aba atanu gusa ndetse na zimwe muri serivisi zahabwaga abamotari binyuze muri ayo makoperative  zijyanwa muri RURA. Ibiciro by'ubwishingizi biri hejuru nabyo byagabanijwe ndetse na za mubazi zavuguruwe mu rwego rwo kurinda ibihombo abamotari ariko gukoresha izo mubazi byo ni itegeko mu rwego rwo kugendana n'ikoranabuhanga, ndetse no guteza imbere serivisi abamotari batanga kandi zifite umutekano."

Ubu ku birometero bibiri bya mbere by'urugendo umugenzi azajya yishyura amafaranga y'u Rwanda 400 hanyuma ku bindi birometero  hiyongereho amafaranga 130.

Minisitiri yakomeje avuga  ko amande y'ubukererwe ku musoro ku cyangombwa cyo  gutwara abagenzi yabaye ahagaritswe kandi iki cyibazo nacyo kiri gushakirwa umuti mu minsi ya vuba.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP/AP Felix Namuhoranye yasabye abakora umwuga wo gutwara moto kugira umutekano wo mu muhanda inshingano zabo bakurikiza amategeko agenga umuhanda.

Abamotari bari mu batwara ibinyabiziga bagira uruhare mu guteza impanuka mu muhanda kandi zigahitana ubuzima bw'abantu.

Ati: ?Uva mu rugo rwawe mu gitondo ukajya kubakorera, bakwitega ko uzagaruka mu rugo amahoro, ndetse n'abantu utwara. Umutekano wo mu muhanda wugire inshingano zawe kandi utume nabo utwara bumva bafite umutekano mu gihe ubatwaye "

DIGP Namuhoranye yashimangiye ko kugira ngo serivisi zinozwe, gukoresha ikoranabuhanga ari ingenzi kandi abamotari bagomba gukoresha mubazi nka bumwe mu buryo bwo gutanga serivisi nziza igezweho.

Hagati aho, Umuyobozi mukuru w?agateganyo wa RURA, Eng Deo Muvunyi yavuze ko uru rwego rwashyizeho ishami ryigenga rishinzwe gukemura ibibazo by?abamotari, igikorwa kigamije kunoza imitangire ya serivisi.