Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu bice bitandukanye by’Igihugu Polisi yafashe abakwirakwizaga urumogi mu baturage

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata abapolisi bo mu ishami rishinzwe ukurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bafashe abantu batandukanye mu bice bitandukanye by’Igihugu bakwirakwizaga urumogi mu baturage. Nk’uko bisanzwe, muri ibi bikorwa Polisi  ifatanya n’abaturage kugira ngo ibashe gufata abo bakwirakwiza urumogi.

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka  Nyamirango hafatiwe uwitwa Munyaneza ufite imyaka 39, yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 2,363. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of  Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi  avuga ko igikorwa cyo gufata Munyaneza cyaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari usanzwe ari umukiriya we.

Ati” Hari umwe mu baturage bakoreshaga ibiyobyabwenge nyuma aza kubireka niwe wahaye amakuru abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Munyaneza yaje gufatanwa udupfunyika ibihumbi 2,363 adushyiriye umukiriya."

CIP Karekezi akomeza avuga ko Munyaneza akimara gufatwa yavuze ko ubusanzwe atuye  mu Murenge wa Busasamana naho ni mu Karere ka Rubavu, akaba yari asanzwe akura urumogi mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaruranguza mu bacuruzi bato bajya kurucuruza mu bice bitandukanye by’Igihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Ati” Munyaneza amaze gufatwa yivugiye ko ubundi afite abakozi barumukurira muri Congo bakinjira mu Rwanda bacungana n’inzego z’umutekano. Yavuze ko mu  minsi ishize hari umukozi we wafashwe n’inzego z’umutekano afatanwa  udupfunyika ibihumbi 6 by’urumogi, nyuma undi amuzanira ruriya yafatanwe. Yavuze ko ubucuruzi bw’urumogi abumazemo igihe kinini akaba arucuruza mu Karere ka Rubavu urundi akaruranguza abajya kurucuruza mu bice bitandukanye by’Igihugu.” 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage barimo kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge, asaba n’abandi bakijandika mu biyobyabwenge kubireka.

Ati” Bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, nibo bagenda baduha amakuru y’amayeri yose akoreshwa mu bucuruzi bwabyo kuko abenshi baba barabibayemo nyuma bakaza kubireka. Icyo dukangurira abantu bakijandika mu biyobyabwenge ni uko babireka kuko ntibizabahira.”

Usibye aha mu Karere ka Rubavu, kuri uwo munsi tariki ya 13 Mata 2021 mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Kagari ka Rudogo,ANU yahafatiye  abantu babiri aribo Ntabanganyimana Damascene bakunze kwita Tafu  afite imyaka 33 na Hakizimana Alex w’imyaka 26, bafatanwe ibiro 8 by’urumogi. Aba banafatanywe Moto ifite ibirango RD 456Z ari nayo bifashishaga bakwirakwiza urumogi. Aba bombi bavuga ko bavuka mu Murenge wa Kinihira nawo wo mu Karere ka Rulindo ariko bafatiwe mu Murenge wa Cyinzuzi kuko hari umukiriya bari baruzaniye, bafashwe batararumugezaho. Bavuga ko urwo rumogi barukura mu gihugu cya Uganda.

Muri aka Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Gatwa kuri uwo munsi nanone tariki ya 13 Mata mu nzu y’umuturage witwa Mukandezi Marthe abapolisi bo muri ANU bahasanze udupfunyika tw’urumogi 184. Ni mu gihe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru mu Kagari ka Kamatamu umuturage witwa Ndungutse Jean Robert w’imyaka 31 yafatanwe udupfunyika tunini 37 tw’urumogi.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakorerwe amadosiye ndetse hanakorwe iperereza ryimbitse ku byaha byabo. 

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenz