Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge abantu 8 bafatanwe ibiro by?urumogi birenga 60

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama na tariki ya tariki ya 4 ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye n?abandi bapolisi bakorera mu turere dutandukanye tw?Igihugu bafashe abantu bakwirakwizaga urumogi mu baturage. Muri ibyo bikorwa hafashwe udupfunyika 1,225 tw?urumogi n?ibiro 60 byarwo.

Tariki ya 5 Kanama mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi mu Kagari ka Hehu umumotari witwa Uwiringiyimana Olivier yikanze abapolisi ava kuri moto ariruka, abapolisi bagiye kureba ibyo yari afite basanga ni umufuka urimo ibiro 60 by?urumogi. Moto yari ifite ibirango RE 686D, Uwiringiyimana aracyarimo gushakishwa.

Muri aka Karere mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Ryabigezi, Umudugudu wa Musende  tariki ya 04 Kanama hafatiwe uwitwa Habufiteyezu Amis de Dieu w?imyaka 23 yafatanwe  udupfunyika 212 tw?urumogi. Uyu nawe yafashwe arimo kurucuruza mu baturage.

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Huye mu Kagari ka Nyakagezi tariki ya 5 Kanama hafatiwe umwarimukazi witwa Nyiramisigaro w?imyaka 24 na Kwitonda Richard nawe w?imyaka 24 aba bombi bafatanwe udupfunyika tw?urumogi 143. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko urumogi rwafatanwe Kwitonda ariko yari aruvanye kwa Nyiramisigaro.

Yagize ati? Twari dusanganywe amakuru ko uriya mwarimukazi, Nyiramisigaro aranguza urumogi ariko tutaramufatana ibimenyetso. Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama twafashe  Kwitonda afite urumogi ahita atubwira ko arukura kwa Nyiramisigaro. Abapolisi bagiye kwa Nyiramisigaro basanga hari hasigaye inusu y?urumogi.?

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Kanyinya uwitwa  Mutoni Jeanne w?imyaka 25 na Mukarutesi Josephine w?imyaka 40 bafatanwe udupfunyika 525 tw?urumogi. Ni mugihe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda I hafatiwe Iyakaremye Samuel bakunze kwita  Bironda afite imyaka 53, Rukundo Protais w?imyaka 31 na Kabanda Eric w?imyaka 30 bakunze kwita Jimmy. Aba bose bafatiwe mu rugo rwa Iyakaremye barimo kunywa urumogi, Iyakaremye akaba ariwe urucuruza.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera yavuze ko ari bariya bafatiwe mu Karere ka Gasabo n?abo mu Karere ka Nyarugenge bose bafatiwe mu bikorwa by?ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

SSP Kabera yagize ati? Abafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi bari basanzwe bacuruza utuntu tw?imboga mu gasantire ahazwi nko mu Budurira, ariko rwari urwitwazo rwo kugira ngo babone uko bacuruza urumogi. Hari hasanzwe hari amakuru ko Mukarutesi acuruza urumogi ariko rwafatanwe uwitwa Mutoni, afatanwa udupfunyika 525 aruzaniye Mukarutesi. Aba bombi banze kuvuga aho baruvana n?uko baruzana, haracyakorwa iperereza.?

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge yakomeje avuga ko abafatiwe mu Karere ka Nyarugenge nabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage. Abapolisi bagiye mu rugo rwa Iyakaremye bahasanga abandi basore babiri bafatirwa mu cyuho barimo kurunywa, bafatanwa udupfunyika 345.

SSP Kabera yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, akangurira n?abandi gukomeza ubwo bufatanye n?izindi nzego mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yanibukije abakijandika mu byaho bijyanye n?ibiyobyabwenge ko nta mwanya bafite mu gihugu kandi ko Polisi y?u Rwanda itazahwema kubafata.

Ati?Amayeri yose bakoresha mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge yamaze kumenyekana niyo mpamvu basigaye bafatwa cyane. Byose kandi biva mu mikoranire myiza n?abaturage baduha amakuru tukabakurikirana bagafatwa, turashimira abaturage baba batanze amakuru tunakangurira n?abandi kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.?

Abafashwe bose bashyikirijwe  Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n?amategeko.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.