Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

MUSANZE: Mu ishuri rikuru rya Polisi hatangijwe ibiganiro bihuza impuguke ku ?Mahoro, Umutekano n?Ubutabera?

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Nyakanga, mu ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, hatangijwe ku nshuro ya 9 ibiganiro by?iminsi ibiri ku mahoro, umutekano n?ubutabera bijyanye n?amasomo ahabwa icyiciro cya 10 cya ba ofisiye bakuru bigira muri iri shuri.

Ni inama nyunguranabitekerezo ifite insanganyamatsiko igira iti: "Guteza imbere imiyoborere myiza igamije amahoro n'umutekano muri Afurika" ihuza abafata ibyemezo, impuguke, n'abandi banyacyubahiro batandukanye baturutse muri Afurika n?ahandi ku Isi, muri iyi minsi ibiri, bakazasangiza ubunararibonye bwabo mu biganiro bijyanye n?iyi nsanganyamatsiko.

Minisitiri w?ubutabera akaba n?Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama nyunguranabitekerezo, yavuze ko igaragaza uburyo bufatika kandi bugaragarira buri wese ku mpinduka z?imiyoborere ku mahoro n?umutekano by?abaturage cyane cyane muri Afurika, umugabane wagiye urangwa n?amakimbirane igihe kirekire.

Yakomeje avuga ko muri Afurika, kimwe n?indi migabane y?Isi, ireme n?imiterere by?imiyoborere bigira uruhare ku rwego rw?amahoro, umutekano ndetse n?iterambere ry?imibereho n?ubukungu mu gihugu.



Yagize ati: "Amakimbirane menshi akunze kugaragara muri Afurika, niba atari yose, afitanye isano n?imikorere mibi y?ubuyobozi, urugero nko kutamenya no kutubahiriza bimwe mu byo abaturage batandukaniyeho, bigatuma habaho guhezwa cyangwa kuvangurwa kwa bamwe mu baturage ari nabyo bikurura ihohoterwa rishingiye ku miterere, gusagarirwa, ubuhezanguni bukabije cyangwa iterabwoba. "

Yongeyeho ko izindi mpamvu zirimo politiki y'amacakubiri, kutabasha gusaranganya umutungo mucye, guhezwa, kugendera ku mabwiriza aturutse hanze, ukwivanga kw?ibihugu byo hanze muri Politiki gushingiye ku mateka ya gikoloni, n'ibindi.

Minisitiri w?Ubutabera akaba n?Intumwa nkuru ya Leta yashimangiye ko: "Nta gushidikanya, nta bindi bitangaza bishobora gukoreshwa mu gukumira cyangwa gucyemura ibibazo by?abaturage uretse guteza imbere imiyoborere iboneye ishyira umuturage ku isonga, gukunda igihugu, kubazwa inshingano, gukorera mu mucyo no guteza imbere imibereho myiza y?abaturage."

Yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo ifite ishingiro kandi izibanda ku buryo bwo guteza imbere imiyoborere mu bihugu bitandukanye kugira ngo habeho amahoro n?umutekano birambye kuko ari byo biha amahirwe abayitabiriye kwigira ku ngero zifatika z?ibihugu aho imiyoborere yatanze umusaruro ufatika haba ku mahoro no ku mutekano.

Ati:"Inkuru nziza, ni uko ari twe byiringiro byacu bwite. Imbaraga zikomeje gushyirwamo n?ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda mu gutanga umurongo no guteza imbere urwego rwa Polisi binyuze mu kungurana ubumenyi ni intambwe ishimishije."



Uyu muhango wanitabiriwe n?umuyobozi mukuru wa Polisi y?u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, Umugaba w?Ingabo zirwanira ku butaka; Lt. Gen. Mubarak Muganga, Umunyamabanga mukuru w?Urwego rw?Igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB); Col (rtd) Jeannot Ruhunga, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n?abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, n'abandi.

Umuyobozi w?Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo, ari imwe mu masomo y?umwaka umwe ahabwa ba Ofisiye bakuru mu rwego rwo kwagura ubumenyi bw?abanyeshuri bo mu karere kugira ngo bongere ubushobozi bwabo bwo gusesengura bwiyongera ku bwo baboneye mu masomo bize, ubumenyi bakuye mu masomero n'ingendoshuri bagiriye imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Aya masomo y?icyiciro cya 10 cya Ba Ofisiye bakuru yahuje abanyeshuri baturutse mu bihugu umunani bya Afurika, aribyo; Kenya, Malawi, Namibiya, Somaliya, Sudani y'epfo, Tanzaniya, Zambiya, n'u Rwanda.

Abazatanga ibiganiro muri iyi nama nyunguranabitekerezo

Harimo impuguke zo mu Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z?Amerika, Afurika y'Epfo, Namibiya, Mozambike, Senegali, Kenya na Tanzaniya bazatanga ibiganiro ku nkingi z'ingenzi z?imiyoborere, amahoro n'umutekano.

Abazatanga ibiganiro ku munsi wa mbere w'inama nyunguranabitekerezo bazibanda ku miyoborere myiza nk'umusingi ukomeye w?amahoro n'umutekano muri Afurika; Imiyoborere n'amakimbirane muri Afurika ? ibisabwa haba imbere mu gihugu no hanze.

Impuguke ku munsi wa kabiri, zizaganira ku itangazamakuru n?imiyoborere muri Afrika ya none - amahirwe n?imbogamizi; no gutekereza kuri Afrika y'amahoro kandi itekanye - imiyoborere myiza mu ntekerezo.