Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

MUHANGA: Polisi yafashe abantu bane bafite hafi ibiro 1000 bya magendu y?imyenda ya caguwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga, Polisi y? u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu, ryafashe abantu bane bari bafite ibiro 988 by?imyenda ya caguwa bihwanye n?amabaro 22 bari binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu bayitwaye mu modoka Toyota Hiace RAB 802Y, aho bari bayivanye mu gihugu cy?abaturanyi cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bakoresheje inzira zitemewe (Panya).

Bafatiwe mu Murenge wa Muhanga, Akagali ka Kanyinya, Umudugudu wa Mataba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugier yavuze ko, hafahswe uwari utwaye imodoka witwa Ntihabose Ernest n?abo yari atwaye batatu bicyekwa ko ari bo ba nyir?imyenda, ari bo; Uwimana Valerie, Uwera Olive n?Uzamukunda Solange.

Asobanura uko bafashwe SP Kanamugire yavuze ko Polisi yahawe amakuru ko hari imodoka iri kuva mu Karere ka Karongi yerekeza mu Karere ka Muhanga kandi itwaye magendu y?imyenda ya caguwa.

Ati: ?Polisi yahawe amakuru yizewe n?abaturage ko hari imodoka ihagurutse mu mujyi wa Karongi yerekeza mu Mujyi wa Muhanga kandi ko ipakiye imifuka irimo magendu y?imyenda ya caguwa. Nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu bashyize bariyeri mu Kagali ka Nganzo ngo nihagera bayihagarike bayisake.?

Yongeyeho ko: ?Abapolisi bamenye amakuru ko abatwaye magendu bageze mu Mudugudu wa Mataba aho gukomeza mu muhanda munini werekeza mu Mujyi wa Muhanga bakata mu gahanda gato imodoka bayiparika mu murima w?insina kuko bari bamenye amakuru ko hari bariyeri muri uwo muhanda,  bategereza ko abapolisi bakura bariyeri mu muhanda ngo bakomeze urugendo, nibwo abapolisi bahise babasanga aho bihishe basatse imodoka basanga ipakiye magendu ibiro 988 by?imyenda ya caguwa byari mu mifuka 42 bahita bafatwa barafungwa.?

Bamaze gufatwa bemeye ko imyenda ari iyabo kandi ko bari bayishyiriye abakiriya babo mu Mujyi wa Muhanga no Mujyi wa Kigali.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru iyi magendu igafatwa ndetse anabasaba gukomeza gutanga amakuru, abijandika mu bikorwa bya magendu ndetse n?ibindi byaha bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yasoje asaba abijandika mu bikorwa byo kwinjiza magendu kubireka kuko magendu ari mbi kandi imunga ubukungu bw?igihugu kuko iyo winjije ibicuruzwa bidasoze igihugu gihomba, kandi bikica n?umwuga w?ubucuruzi yibutsa ko inzego z?umutekano zifatanije n?abaturage zakajije ingamba zo kubafata bagakurikiranwa.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Muhanga, naho imyenda ya caguwa bari batwaye yashyikirijwe ikigo gishinzwe imisoro n?amahoro ishami rya Muhanga.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).