Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze:Abantu 24 bafatiwe mu makoraniro atemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze  kuri  iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga  yafashe abantu 24 bari mu rugo rw?uwitwa Nyiramafaranga Epiphanie w?imyaka 52, bafatiwe mu Murenge wa Muko, Akagari ka Cyivugiza, Umudugudu wa Kabudundu. Aba bantu bose uko ari 24 bari baturutse mu mirenge ya Muko, Rwaza na Muhoza, bari baturutse mu tugari dutandukanye.

Baremera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya icyorezo cya COVID-19,  bakavuga ko babitewe n?ubujiji. Babisabiye imbabazi bavuga ko batazabisubira ndetse bazakangurira n?abandi baturarwanda kujya bubahiriza amabwiriza uko yatanzwe.

Nyimafaranga  wari watumiye aba bantu yavuze ko yatunguwe no kubona iwe haza abantu bangana kuriya ngo yari azi ko haza abantu bakeya.

Ati? Bariya bantu ni inshuti zanjye zashakaga kumfasha gushyingira umukobwa wanjye, natunguwe no kubona haza abantu bangana kuriya. Twakoze amakosa ariko ntabwo tuzongera kandi ndanakangurira n?abandi kujya birinda kurenga ku mabwiriza aba yatanzwe.?


Nyiramafaranga yari yatumije ayo makoraniro yasabye imbabazi avuga ko yabitewe n'ubujiji

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean  Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage bavuga ko muri urwo rugo babonye hajyayo abantu benshi.

Ati ?Hari nka saa kumi z?umugoroba abaturage baduha amakuru, abapolisi bagiyeyo basanga mu nzu hateraniye abagore 24 baje mu gikorwa cyo kuremera umukobwa  witugura gushyingirwa muri  Kanama uyu mwaka, ni umwana  wa nyiri urugo, Nyiramafaranga Epiphahie.?

SSP Kanobayire yavuze ko usibye no kuba  bariya bantu  bararenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry?icyorezo cya COVID-19 amabwiriza ahagarika ibirori n?amakoraniro muri ibi bihe, bariya bantu nta bwirinzi na buke bari bafite kuko bari bateraniye mu cyumba cy?uruganiriro begeranye cyane.

Ati?Inzego z?ubuzima zikomeje gukangurira abantu ko abantu benshi guhurira ahantu hafunganye ari benshi bitiza umurindi iki cyorezo. Bariya bantu uko ari 24 bari mu cyumba cy?uruganiriro (Salon) begeranye cyane nta ntera iri hagati y?umuntu n?undi ndetse nta n?udupfukamunwa bari bambaye.?

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi bakabikora badakorera ku jisho bacungana n?inzego z?ubuyobozi. Yabibukije ko ayo makoraniro ariyo ashobora kubakururira ibibazo byo kwandura cyangwa  bakanduzanya iki  cyorezo kigakomeza kwiyongera.

Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bw?icyorezo cya COVID-19 n?uko kirimo guhitana abantu, nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande kandi bapimwa icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo.

Abantu 24 bafatiwe mu birori mu Karere ka Musanze bamwe bari hanze abandi bari mu nzu