Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze hatangiriye amahugurwa y'urubyiruko rw'abakorerabushake. Aya mahugurwa azamara iminsi itanu, yitabiriwe n'uribyiruko ruhagarariye abandi muri aka Karere ka Musanze.
Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ari nawe wari umushyitsi mukuru, hari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco, Edouard Bamporiki hari kandi n'umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye.
Minisitiri Gatabazi afungura ku mugaragaro aya mahugurwa yashimiye urubyiruko rw 'abakorerabushake avuga ko ibikorwa byabo bigaragarira buri muntu.
Yagize ati "Ubukorerabushake ni igikorwa cyose ukora utagamije inyungu ariko bikagira inyungu ku bandi. Nka Leta turabashima ninayo mpamvu tuba twabahamagaye kugira ngo tubongerere ubumenyi tunabatume, ni mwe mbaraga z'Igihugu."
Minisitiri Gatabazi yakomeje agaragariza uru rubyiruko rw 'abakorerabushake ko ubuzima bw 'Igihugu bushingiye ku mutekano kandi ko ibikorwa byabo bigomba gusigasira uwo mutekano.
Yagize ati "Ubuzima bw'Igihugu bushingiye ku mutekano. Ibikorwa byanyu nk 'urubyiruko bigomba gusigasira umutekano mu buryo bwose, mukamenya ko umuturarwanda atekanye mu buryo bwose, mukabafasha kuzamura imibereho myiza yabo."

Mu kiganiro cyatanzwe na DIGP/OPs Felix Namuhoranye yabwiye uru rubyiruko ko ari umuhuza wa Polisi n'izindi nzego. Ababwira ko ibikorwa byabo bigomba kujya byibanda ku kubungabunga umutekano w'Igihugu muri rusange.
Yagize ati "Mwebwe urubyiruko rw 'abakorerabushake muri umuhuza wa Polisi n'izindi nzego hagamijwe kugeza umutekano n'iterambere ku baturage. Ibikorwa byanyu bikwiye gushingira ku bufatanye cyane mu gucunga umutekano."
Yakomeje abagaragariza ko muri iki gihe umutekano usigaye uhungabana binyuze mu ikoranabuhanga. Yasabye urubyiruko rw'abakorerabushake kujya bahamya ibiriho mu gihugu kandi nabo bakifashisha ikoranabuhanga nko ku mbuga nkoranyambaga.
Urubyiruko rw 'abakorerabushake basanzwe ari abafatanyabikorwa ba Polisi y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byibanda ku mutekano w'Igihugu no kuzamura imibereho myiza y'abaturage.
Kinyarwanda
English











