Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Polisi iributsa buri muturarwanda ko afite inshingano zo gushishikariza umwana kujya kwiga

Mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze harimo kuvugwa umubare munini w?abana bata amashuri bakajya gukoreshwa indi mirimo. Kuva amashuri yafungura igihembwe cya Gatatu tariki ya 19 Mata 2021 muri aka Karere hakomeje kugaragara abana bato bari hagati y?imyaka 7 na 12  bavuye mu mashuri. Abenshi muri bo  bagaragara mu birombe ahabumbirwa hakanatwikirwa amatafari abandi bagaragara mu bucuruzi bw?ibisheke mu masoko. 

Aha niho Polisi y?u Rwanda ihera ikangurira buri muturarwanda kumenya ko afite inshingano zo kwita ku burere bw?umwana ariko cyane cyane bakagira uruhare rwo gukangurira abana kujya mu ishuri mu rwego rwo gutegura ejo hazaza h?abo bana ndetse n?ah?Igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police(SSP) Vincent Kabera avuga ko ku bufatanye n?abayobozi mu nzego z?ibanze n?izindi nzego z?umutekano batangiye igikorwa cyo gushakisha abo bana bose  bagasubizwa mu mashuri.

SSP Kabera ati?Kuva iki gihembwe cya Gatatu cyatangira hagiye hagaragara raporo ziva mu mashuri abanza zigaragaza ko hari abana benshi batasubiye kwiga n?abari basubiyeyo bagiye barivamo bakigira mu mirimo bahemberwa amafaranga.  Hakunze kugaragara abari mu kigero cy'imyaka y'amavuko  hagati y?imyaka 7 na 12. Ku bufatanye n?izindi nzego turimo kugenda dushakisha abo bana bagasubira mu mashuri.?

SSP Kabera akomeza avugako mbere yo gusubiza abo bana mu ishuri babanza kuganirizwa bakumvishwa ibyiza byo kwiga ndetse n?ababyeyi babo bakegerwa bakibutswa ko bafite inshingano zo gukurikirana uburere bw?abana babo. Abakoresha abana nabo bakibutswa ko amategeko ahana umuntu wese ukoresha umwana uri munsi y?imyaka 18.

Ati? Polisi irimo gukorana n?izindi nzego z?umutekano ndetse n?abayobozi mu nzego z?ibanze kugira ngo abana bataye amashuri bayasubiremo. Habaho kubanza kuganiriza abana tukabagaragariza ko kwiga ari ugutegura ejo hazaza habo heza, ababyeyi nabo bakibutswa ko bafite inshingano zo gukurikirana uburere bw?abana babo. Abayobozi mu nzego z?ibanze mu Karere ka Musanze bashyizeho amande y?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 5 ku mubyeyi uzagaragaraho kudakurikirana umwana we bikagera aho ata ishuri.?

Abana bata amashuri bakunze kugaragara mu mirenge ya Rwaza, Remera na Gishoki aho baba bari mu bikorwa byo kubumba amatafari, kuyanika no kuyanura ndetse no kuyatwika. Mu mirenge ya Nkotsi na Muko hakunze kugaragara abana barimo gucuruza ibisheke mu masoko kuko muri iyi mirenge hakunze kwera ibisheke byinshi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yibukije abantu babona abana bataye amashuri aho bakabahwituye ngo basubire mu ishuri ahubwo bakihutira kubaha imirimo ko ibyo bakora binyuranye n?uburenganzira bw?umwana ndetse binahanirwa n?amategeko.

Itegeko N? 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 6 n?iya 117 ivuga ko umukoresha ku giti cye, ukoresheje umwana umwe mu mirimo ibujijwe ku mwana ivugwa mu ngingo ya gatandatu (6) y?iri tegeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi y?ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy?iyi ngingo ari isosiyete, ikigo, imiryango n?amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga, ahanishwa gusa ihazabu ivugwa mu gika cya mbere cy? iyi ngingo yikuba inshuro ebyiri (2).