Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NEW YORK: DIGP Namuhoranye yavuze ku ruhare rwa Polisi mu kubungabunga amahoro

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), Felix Namuhoranye yavuze ko uburyo bwiza bwo kubungabunga amahoro Polisi ikoresha mu bihugu birimo amakimbirane bigomba guhora bitezwa imbere hashingiwe ku karere ibyo bihugu biherereyemo.

Ibi Umuyobozi wa Polisi wungirije yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nzeri, mu nama ya gatatu y?umuryango w?abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022) irimo kubera mu mujyi wa New York, ifite insanganyamatsiko igira iti: ?Guteza imbere amahoro arambye n'iterambere binyuze muri Polisi y?umuryango w?Abibumbye.?

DIGP Namuhoranye yavuze ko Gukorera mu murongo w?indangagaciro z'ibihugu byakira byongera umusaruro w?ibikorwa kandi mu buryo buramye.

Yagaragaje ko iyi nama itanga amahirwe yo gutekereza no kuvugurura imikorere mu buryo bujyanye n?igihe haba mu butumwa bwo kugarura amahoro ndetse no mu bihugu byacu mu rwego rwo kubungabunga amahoro mu buryo burambye.

Yagize ati: ?Amahoro ni yo nkingi y?iterambere kandi inzego za polisi zifite inshingano zo guharanira icyatuma iterambere rigerwaho.

Yongeyeho ko mu Rwanda, intego nyamukuru kuri Polisi y'u Rwanda ari uguharanira ko abaturage bafite ituze n?umutekano usesuye bityo abaturage bagashishikarizwa gushyira imbaraga mu bibateza imbere.

Yashimangiye ko kubaka ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi n'abaturage bakorera, ari byo bya ngombwa mu kubungabunga umutekano no gutuma Polisi yubahiriza neza inshingano zayo.

DIGP Namuhoranye yavuze kandi ko ubufatanye bwa Polisi n?abaturage mu kurwanya ibyaha no gukemura ibibazo by?abaturage, bituma abaturage bagira  ubushake bwo kwizera Polisi bitewe n?uko bibonera ko ibikorwa bya Polisi bishingira ku gucyemura bibazo abaturage bafite ndetse n?ibyo bifuza ko ibakorera.

Yavuze kandi ko ?Polisi nk'urwego na Polisi nk?inshingano bigomba kubahiriza ihame ryo gukorera abaturage bose nta vangura kandi ni ngombwa mu kubaka icyizere no guteza imbere ubutabera, ibyo byose bikaba ari urufunguzo rwo kwimakaza amahoro arambye n'iterambere.?

UNCOPS 2022 ni inama  yahuje abaminisitiri, abayobozi ba polisi n?abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku cyicaro cy?umuryango w?abibumbye kugira ngo bafate ingamba zo gushimangira amahoro, umutekano n?iterambere mpuzamahanga kuri bose; binyuze mu guhuza imbaraga za Polisi y?umuryango w?abibumbye.
 
Inkuru zijyanye n?iyi:

NEW YORK: DIGP Namuhoranye yitabiriye inama y'Umuryango w'abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi

U Rwanda rwashimiwe ibikorwa byarwo mu butumwa bw?Umuryango w?Abibumbye