Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Batanu bafatanwe udupfunyika 11,724 tw'urumogi umwe ashaka guha umupolisi ruswa ya Miliyoni

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi  Polisi y?u Rwanda yafashe abantu 5 barimo gukwirakwiza urumogi, bafatanwe udupfunyika tw?urumogi 11,724. Bafatiwe mu mirenge ya Bigogwe na Mukamira yose yo mu Karere ka Nyabihu, bamaze gufatwa umwe muri bo yagerageje guha umupolisi ruswa ingana n?amafaranga y?u Rwanda Miliyoni ngo amurekure agende.

Abafashwe ni  Iradukunda Vestine w?imyaka 28 wafatanwe udupfunyika 1,000 afatirwa mu modoka itwara abagenzi, Musabyimana Damarce w?imyaka 50 yafatanwe udupfunyika 1,000, Nyirahakuzimana Sifa w?imyaka 29 yafatanwe udupfunyika 3,500; mu rugo rwa Mukasine Marie Louise w?imyaka 43 hafatirwa udupfunyika 6,224 aha kandi hanafatiwe Ntawunezezarubanda Fabien w?imyaka 27 wari ugiye kurangura urwo rumogi ari nawe washatse guha umupolisi ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kwa bariya bantu  byaturutse ku makuru yagiye atangwa n?abaturage, abenshi muri bo  bakaba barafatiwe mu ngo zabo usibye Iradukunda wafatiwe i Mukamira mu modoka. Avuga ko urwo  rumogi  yari arujyanye kurucuruza mu Karere ka Nyanza mu Ntara y?Amajyepfo.

CIP Karekezi avuga ko Ntawunezezarubanda Fabien akimara gufatirwa mu rugo rwa Mukasine yinginze umupolisi wari umufashe ngo amuhe ruswa ingana na  Miliyoni y?amafaranga y?u Rwanda kugira ngo amureke yigendere  ngo ahubwo bakurikirane uwo yaraje kururanguraho ariwe  Mukasine.

CIP Karekezi yagize ati ?Ntawunezezarubanda yikanze abapolisi ahita  yihisha munsi y?igitanda ari naho hari hahishe urumogi, abapolisi bakomeje gushakisha urwo rumogi barugeraho  munsi y?igitanda ari naho basanze  Ntawunezezarubanda aryamyemo. Abonye ko yafashwe yahise yemerera umupolisi ruswa y?amafaranga angana na Miliyoni akamurekura, umupolisi nawe yanga ayo mafaranga ahita amufata.?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yagiriye inama abantu batijandika mu  biyobyabwenge no kubizinukwa kuko nta nyungu n?imwe bazigera babiboneramo usibye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera ibyaha byabahama bakabihanirwa.

Yanibukije abantu ko gukora icyaha ukumva ko nufatwa uzatanga ruswa ari ukwibeshya ahubwo ari ukwiyongerera ibyaha. Yasabye abaturage  kujya bakora ibikorwa byemewe n?amaategeko bakirinda ibibagusha mu byaha, abasaba kudahwema gutanga amakuru y?abakora ibinyuranyije n?amategeko.

Aba bantu bose bahise bashyikirizwa Urwego rw?Igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo  bakorerwe dosiye.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa  Ingingo ya 4 ivuga ko  Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z?agaciro k?indonke yatse cyangwa yakiriye.