Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi bafashe abantu babiri bafite udupfunyika 2,836 tw?urumogi. Byukusenge Angelique w?imyaka 21 yafatanwe udupfunyika 1,000 naho Uwiduhaye Marie Therese w?imyaka 25 yafatanwe udupfunyika 1,836. Bose bafatiwe mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kora, Umudugudu wa Kageri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa aba bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.
Yagize ati? Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi mu gitondo saa yine abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bafashe Byukusenge Angelique bamufatira mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi , Umudugudu wa Kibaya. Yafatanwe udupfunyika tw?urumogi 1,000 avuga ko yari aruvanye i Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe aruzaniye uwitwa Semana David w?imyaka 31 nawe utuye muri uyu mudugudu wa Kibaya muri Nyarugunga, gusa yasanze twari tumaze iminsi tumufatanye udupfunyika 26 tw?urumogi tumushyikiriza Urwego rw?ubugenzacyaha(RIB).?
CIP Karekezi akomeza avuga ko Byukusenge asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe, amaze gufatwa yavuze aho akura urwo rumogi mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe, ayo makuru niyo yatumye hafatwa Uwiduhaye Marie Therese.
Ati? Byukusenge yatubwiye ko hari umuntu usanzwe umuha urumogi akaza kurucuruza mu mujyi wa Kigali, gusa uwo muntu ntiyashoboye gufatwa aracyarimo gushakishwa. Ariko ngo bose baruhabwa na Uwiduhaye Marie Therese nawe arukura mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo,Uwiduhaye abapolisi bamufatanye udupfunyika 1,836.?
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yongeye gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko nibo bigiraho ingaruka nyinshi mu buzima ndetse no ku gihugu muri rusange.
Yagize ati? Abenshi muri bariya dufata bakwirakwiza urumogi bo ntabwo baba barunywa ahubwo bajya kurucuruza mu rubyiruko rukajya kurunywa rukangirika ubuzima, rugafatwa rugafungwa imyaka myinshi. ?
Yakomeje aburira abakwirakwiza urumogi, abibutsa ko barimo kwangiza ubuzima bw?abanyarwanda kandi bakaba barimo kwangiza ejo hazaza h?Igihugu. Yabagaragarije ko ku bufatanye n?abaturage bazajya bafatwa bafungwe mu gihe nyamara usanga aribo bari batunze imiryango yabo.
Byukusenge na Uwiduhaye bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jenda kugira ngo bakorerwe idosiye.
Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.